Ibi, uyu mutoza yabitangaje mu gihe ikipe ye yaraye ikoze ibyo benshi batatekerezaga itsinda Congo Brazzaville ibitego 3-2, mu mukino w’amajonjora yo gushaka itike yo kujya muri CAN 2025, byatumye Uganda bari kumwe mu itsinda K ihita ibona itike, mbere yo guhura na Afurika y’Epfo kuri uyu wa Gatanu.
Sudani y’Epfo yatsinze Congo nyuma yo gusezerera Kenya mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike ya CHAN 2024, aho yahise ikatisha itike yo gukina amajonjora ya nyuma yo gushaka itike ya Shampiyona Nyafurika, ikazahura n’u Rwanda rwasezereye Djibouti.
Avuga kuri uyu mukino n’Amavubi, umutoza Nicolas Dupuis yagize ati“Turiteguye cyane icyiciro gikurikira(tuzahuriramo n’u Rwanda), kuko nizera ko dufite ikipe nziza.”
“Intego yacu ya mbere ni ukubona itike ya CHAN 2024(izakinwa muri 2025), kuko hari kinini byaba bivuze kuri Sudani y’Epfo nk’igihugu.”
Sudani y’Epfo izakira u Rwanda mu mukino ubanza uteganyijwe tariki 21 Ukuboza 2024, mu gihe uwo kwishyura uzakinirwa kuri Stade Amahoro nyuma y’icyumweru kimwe.
Amavubi nyuma yo gutsindwa na Libya mu majonjora ya CAN 2025, icyizere asigaranye ni ukwitabira imikino ya CHAN izabera mu bihugu bitatu byo mu Karere muri Gashyantare 2025.
U Rwanda ntabwo rwitabiriye irushanwa riheruka nyuma yo gusezererwa na Ethiopia, ariko yageze muri ¼ cy’iki gikombe mu marushanwa abiri atandukanye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!