Ni muri gahunda yiswe Unified Champion Schools (UCS), ikubiyemo ibigo birenga 210 byo mu ntara zitandukanye z’u Rwanda, ikazahera mu turere twa Gasabo, Kicukiro, Nyarugenge na Bugesera.
Amashuri 13 azatanga umwarimu wa siporo n’umutoza w’imikino, kugira ngo baherweho mu bazahabwa aya masomo, mu busanzwe adafitweho ubumenyi buhagije n’Abanyarwanda.
Umuyobozi Mukuru wa Special Olympics Rwanda, Amb. Karabaranga Jean Pierre, yavuze ko inzira u Rwanda rwatangiye yo gufasha abana bafite ibibazo, ikwiriye kwagukira no mu babana na bo bakabigisha gukina imikino itandukanye.
Ati “U Rwanda ruri muri bimwe mu bihugu byubahiriza gahunda yo kudaheza, by’umwihariko guteza imbere imikino y’abafite ubumuga. Ariko uyu munsi bagufashe bakakubwira ngo genda ukine n’uriya mwana, ushobora kumuhutaza cyangwa ntunamwubahe.”
“Ariko aya masomo icyo aje gukemura ni uko twakomeza gutera imbere, tukaba aba mbere muri Afurika, kuko tujya tugira n’amarushanwa mpuzamahanga yo ku rwego rwa Afurika no ku rwego rw’Isi.”
Amb. Karabaranga yongeyeho ko aya masomo kandi azasiga u Rwanda rufite abarimu n’abatoza bazafasha u Rwanda kujyana abakinnyi beza mu mikino ya Special Olympics World Summer Games 2027.
Ati “Mu mwaka utaha tuzajya muri Special Olympics World Summer Games 2027, aho tuzaba dufite abazahagarariye u Rwanda bari mu Ikipe y’Igihugu. Umwe muri mwe ni we uzaba Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu. Si mwe gusa kandi muzahora muri abatoza, kuko tubashakamo abandi barimu b’abatoza.”
Mu 2023, mu mikino ya Special Olympics World Summer Games, abahagarariye u Rwanda batahanye imidali itatu irimo uwa Zahabu watwawe na Irafasha Patience muri Bocce, uwa Feza wegukanywe n’Ikipe y’Umupira w’Amaguru, n’uw’Umuringa wegukanywe na Niyomukunzi Milliam mu gusiganwa metero 100.
Uyu muryango washinzwe mu 2002, kugeza ubu ufite abatoza barenga 1000 bafasha abana barenga ibihumbi 20, bakabafasha kwiga imikino itandukanye, ukanabategurira amarushanwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!