Tambwe Gloire Ngongo yahize abandi mu bagabo, aho mu mikino ine Rayon Sports yakinnye, uyu mukinnyi yatsinzemo ibitego bibiri, atanga n’imipira ibiri yavuyemo ibindi.
Ni mu gihe mu bagore, Gikundiro Scholastique yahize abandi aho mu mikino ine yakinnye yatsinze igitego kimwe anatanga umupira umwe wavuyemo ikindi by’umwihariko muri CECAFA Womens Champions League.
SKOL imaze imyaka 10 ari umuterankunga mukuru wa Rayon Sports no kuva iy’abagore yashingwa mu 2022.
Mu mpera z’icyumweru, aya makipe azaba ari mu kibuga, aho Rayon Sports izakira Rutsiro FC ku wa Gatandatu saa 18:00 kuri Kigali Pelé Stadium. Ni mu gihe Rayon Sports y’Abagore izakina na Inyemera WFC.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!