Buri kwezi uru ruganda rusanzwe ari umuterankunga w’Ikipe ya Rayon Sports, rutoranya ndetse rugahemba umukinnyi wayo wahize abandi haba mu bagabo n’abagore.
SKOL yatangaje ko kuri iyi nshuro “iki gikorwa kizaba tariki ya 6 Ugushyingo 2025 Saa Cyenda z’amanywa kuri Stade ya SKOL mu Nzove.”
Yongeyeho iti “Ni umunsi uzahuza abafana, abakinnyi n’abakunzi ba Rayon Sports bose mu byishimo, umuziki, n’imyidagaduro.”
Abahataniye igihembo mu bagabo ni Tambwe Ngongo Gloire, Aziz Bassane Koulagna na Ndayishimiye Richard.
Mu bagore, ni Umwari Wase, Coralie Odette Elsie na Gikundiro Scholastique.
Abazitabira iki gikorwa bazabona impano n’ibihembo byihariye, umuziki, ibyishimo n’imyidagaduro bidasanzwe.
Ubwo SKOL iheruka gutanga ibi bihembo, byegukanywe na Tambwe Ngongo Gloire mu bagabo, na Gikundiro Scholastique mu bagore.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!