00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Siporo y’umwuga ku Isi yugarijwe n’amanyanga: Mu Rwanda turi abere?

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 10 May 2024 saa 12:44
Yasuwe :

Ku bemera Bibiliya, mwese muzi inkuru yanditse mu Ivanjiri ya Yohana y’umugore wafashwe asambana, Abafalizayo bazaniye Yezu, ngo yemeze ko bamutera amabuye nk’uko wari umuco wabo k’uwo bafatiraga muri iki cyaha. Uyu mwana w’Imana ngo yarahindukiye arababwira ati “Utarakora icyaha namutere ibuye", arakomeza yiyandikira ku butaka…

Nanjye reka nkomeze nandike nti “Utarakora icyaha namutere ibuye”. Iyi ntero ntitandukanye n’ibyo mperuka kuganira n’umuntu umwe umwe wo muri rya shyirahamwe ku mpamvu Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) twemera twese kuri ubu, rwaba rutari rwakora iperereza ku manyanga akorerwa muri Ruhago yacu.

Hari uwavuga ati ’ese ntibyaba ari uko basanze byafata benshi cyangwa bose?’ Niba ari uko bimeze amaherezo yaba ayahe ? Ni ukwiyakira kuko twese turi abanyabyaha!’

Gusa ibi reka tubireke ni ibyo twitekerereje wasanga atari n’ukuri, amakuru amwe anavuga ko muri iyi minsi hari n’ibyo FERWAFA irimo gukoranamo na RIB ngo hagire abatangira kuryozwa amabi bakoze muri ruhago dukunda.

Njye nasubije inyuma amaso nsanga muri iyi minsi turi kubona inkuru z’abakinnyi babigize umwuga bari guhagarikwa kubera amabi bakora hanze ya siporo. Izi zose zikaba zigarukira hanze y’inkiko z’u Rwanda kubera ko ubanza «Turi abere ».

Ibiyobyabwenge, imungu imunze siporo y’u Rwanda, ikizira muri siporo mpuzamahanga

Mu by’ukuri, iyo uvuze ’Doping’ ntabwo uba wemeje ko ari ibiyobyabwenge kuko ari urutonde rw’imiti itemewe abakinnyi bafata babizi cyangwa batabizi, ikaba yahindura uko bitwara mu kibuga cy’umukino bakina. Mu buryo bworoshye, hari ababyita ibyongerambaraga bitemewe muri siporo.

Aha ni ho usanga amazina akomeye mu mikino ku Isi yagiye ahagarikwa nka Lens Amrstrong mu Magare, Maria Sharapova muri Tennis, Umunya Cote d’Ivoire Sylvain Gbohouo ejo bundi muri ruhago ndetse n’igihangange Paul Pogba.

Urutonde ni rurerure cyane, gusa kuri ubu uretse mu mukino wo gusiganwa ku maguru ho usanga binakunda kuba ku Isi, nta Munyarwanda wasangayo, atari uko ari uko turi abere ahubwo kubera ko muri siporo mu Rwanda tukigendera kuri cya kindi cy’uko mu Rwanda utarakora icyaha namutere ibuye.

Bivugwa ko nyuma y’amarozi na ruswa, ibiyobyabwenge ari ikindi kintu kimaze kuba umuco mu bakinnyi bacu aho muri amwe mu makipe afite izina ryagakwiye kuba ribirwanya, usanga abakinnyi barabifashe nko gusangira icyayi aho n’umushya ujemo by’umwihariko abakiri bato, bahita bayoboka, bikarangira bisanze mu manga badashobora kuzikuramo.

Urumogi (bivugwa ko benshi ari rwo bafata) ntiruri ku rutonde rw’ibyongerambaraga bitemewe gufata ku rwego mpuzamahanga, gusa ruri ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bitemewe mu Rwanda (uretse muri siporo).

Abakinnyi bararunywa rukabayaza, rukabasaza, abatabishoboye cyangwa abo birenze impano zabo zikazima, abakibishoboye rimwe na rimwe bakabifashwamo n’ubuyobozi bw’amakipe kugera no ku Ikipe y’Igihugu.

Ese abakinnyi nka Ishimwe Anicet bari he? Twizeyimana Martin Fabrice ari he? Ni gute twatakaje umunyezamu mwiza nka Kwizera Olivier tukamureka akagenda twese twemera ko ari umwe mu ba mbere muri Afurika nk’uko bivugwa na bamwe? Reka ndeke kuvuga amazina ya benshi bagikina kuri ubu kuko muri buri kipe hari itsinda ryabo, bashobora kuzihana wa mugani ntawamenya.

Igihangange Paul Pogba yahagaritswe azira ibyongerambaraga bitemewe muri siporo
Mu majonjora yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2022 Sylvain Gbohouo yari yasanzwemo imiti yongera ingufu

Betting ikomeje guhagarikisha benshi i Burayi, mu Rwanda yakirijwe yombi

Mu mwaka ushize, Perezida w’Ikipe ya Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC), yigeze gutangaza ko hagakwiye kugira igikorwa kuko bivugwa ko hari abakinnyi n’abayobozi b’amakipe bishoye mu bintu bya Betting.

Hano natwe kuri IGIHE, ejo bundi twabigarutseho ku itsinda ry’abakinnyi bishyize hamwe ngo barye umuzungu kahave babigizemo uruhare ubwabo 100%, biratangaje kuko numvise ko harimo n’uwahoze ari kapiteni.

Kugira ngo urebe uburyo bikomeye, ku Mugabane w’u Burayi ntabwo bahana abakinnyi kubera ko bakoze ’betting’ ku makipe yabo wenda bakitsindisha, oya. Aba bashobora kuguhanira ko wabikoze gusa, cyangwa watanze amakuru afasha ababikora.

Abongereza nka Kieran Trippier na Ivan Toney barabizize. Abataliyani Sandro Tonali na Nicolò Fagioli barahagaritswe mu gihe Nicolò Zaniolo na Allessandro Florenzi bari gukorwaho iperereza.

None se mu Rwanda bimeze gute? Ko inkuru zivugwa mu itangazamakuru, zikavugwa n’abafana, zikavugwa n’abayobozi ariko bikarangira nta gikozwe. Birazwi ko tudashyigikira imico itari myiza ahubwo ubanza nyine ari ya ntero dukomora mu bitabo byera ku mucunguzi n’umukiza wacu Yezu Kristu wasamwe ku bwa Roho Mutagatifu, akabyarwa na Bikira Mariya: Twese turi abanyabyaha.

Abakinnyi nka Sandro Tonali na Ivan Toney bagiye bahagarikwa bazira 'Betting'

Ihohoterwa rikorerwa mu ngo hari impano ryazimije

Iyo uganiriye n’abakunzi ba Manchester United barakuririra ye, bakubwira uko ikipe yabo iri kubyina ivamo nka Sekarama mu masaziro ye. Ko igenda iseta ibirenge nk’akanyamasyo cyangwa se ko icyerekezo cy’aho igana kigoye kumenya, ak’ibiyega n’imvange byo mu mibare yo hambere.

Aba ariko hari ikintu bahurizaho ko hari umukinnyi wabo urimo gupfa ubusa mu Ikipe ya Getafe, Mason Greenwood, aho ibitego amaze gutsinda nta wundi wabikoze muri uyu mwaka mu bakinira amashitani atukura. Uyu mwana wakuriye muri iyi kipe ya Ten Hag, yamaze umwaka adakinira iyi kipe nyuma yo gushinjwa gukubita umukunzi we no gushaka kumufata ku ngufu, nubwo kuri ubu baje kubana.

Greenwood bivugwa ko atazongera gukinira Manchester United, byose kubera ibi. Si we wenyine, Benjamin Mendy waje kugirwa umwere yamaze igihe kinini adakina, Dani Alves yari amaze igihe muri gereza, abakinnyi benshi bagiye baryozwa ibi ku Mugabane w’u Burayi aho umubare munini muri bo byanagiye bishyira akadomo ku rugendo rwabo rwo gukina umupira w’amaguru.

U Rwanda ni igihugu gishyira imbere uburinganire n’uburenganzira bw’abagore. Hari amakuru yagiye ajya hanze ya bamwe mu bakinnyi bagiye bavugwaho guhohotera abakunzi babo no kubahoza ku nkeke.

Gusa muri iki gice cyo kimwe n’ahandi, ntabwo twari twabona haba inzego zisanzwe ndetse n’iz’umupira w’amaguru zikora iperereza cyangwa ngo hagire ubiryozwa.

Ingero ni nyinshi cyane za byinshi byagakozwe bidakorwa kugira ngo umupira wacu utere imbere unagire isura nziza nk’uko tubibona kuri ba bandi n’ubundi twigiyeho gukina aka kaziga kizengurutsa…

Utarakora icyaha nantere ibuye!

Mason Greenwood yamaze umwaka urenga adakina azira guhohotera umukunzi we kuri ubu babana banabyaranye umwana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages