Ibi yabitangaje nyuma y’imyitozo ya nyuma ya Rayon Sports yitegura umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro uzayihuza na APR FC, yabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 23 Gicurasi 2026.
Kwizera yavuze ko uyu mukino w’ishiraniro bashaka kuwutsina kuko ari Rayon Sports ari yo ikeneye Igikombe.
Ati “Intego y’umunsi w’ejo ni ugufasha Rayon Sports kwegukana Igikombe kuko ni yo igikeneye cyane kuko APR FC ifite ibyo yagezeho. Uyu mwaka negukanye icya FIFA Series, ubu ndashaka kugihesha na Rayon Sports, Imana nibishaka.”
Kwizera yavuze ku mpamvu ajya ahitamo gukina mu buryo butera ubwoba abafana ba Rayon Sports, agaragaza ko nta nabi aba agamije, ahubwo ari uburyo bwiza bwo gukina.
Ati “Icyo mba nshaka gukora si ikibi. Nifuza gukora ibyiza kugira ngo mfashe ikipe. Nibara nk’umukinnyi wa 12 kiriya gihe kugira ngo mfashe abandi gutangira kubaka umukino.”
“Ni yo mpamvu nshobora gutanga umupira umwe cyangwa ibiri ugasanga tugeze imbere y’izamu biboroheye. Hari ikintu abantu batabasha kumva, bumva ko ngo ngumana umupira. Ariko ngumana umupira kugira ngo uwo bafashe bamuveho, ntabwo natanga umupira begeranye.”
Umukino uheruka guhuza Rayon Sports na APR FC, amakipe yombi yanganyije igitego 1-1, Kwizera Olivier avuga ko yifuza kongera kugira amahirwe yo gukina na yo akayambura intsinzi.
Rayon Sports FC irashaka gutsinda uyu mukino kugira ngo yizere itike yo kuzasohokera u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup, dore ko inzira yo muri Shampiyona ikiyihanganiye na Kiyovu Sports.
Gikundiro iri ku mwanya wa kane n’amanota 52, isigaje imikino ibiri muri BK Pro League, harimo uzayihuza na Bugesera FC n’uzayihuza na Kiyovu Sports. Ni mu gihe undi mukino urucaca rwa gatanu n’amanota 51 rufite ari uzaruhuza na Police FC.
Gorilla FC yegukanye umwanya wa gatatu mu Gikombe cy’Amahoro inyagiye Etincelles FC ibitego 6-1 mu bagabo, mu gihe mu bagore AS Kigali WFC yawutwaye itsinze Muhazi United WFC igitego 1-0.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!