00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sibomana Abuba ntiyajyanye na Gor Mahia muri CECAFA Kagame cup

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 16 July 2015 saa 08:59
Yasuwe :

Myugariro w’Amavubi ukinira Gor Mahia yo muri Kenya, Sibomana Abuba ntiyajyanye na bagenzi be muri Tanzania gukina CECAFA Kagame cup nyuma yo kubura icyangombwa cy’inzira.

Sibomana kimwe na Innocent Wafula basigaye muri Kenya mu gihe bagenzi babo bamaze kugera muri Tanzania aho umukino wa mbere bazakina na Yanga Africans kuwa Gatandatu.

Ronald Ngala, umunyamabanga wa Gor Mahia yabwiye Futaa.com ko aba bakinnyi bombi bagize ibibazo bya pasiporo ariko bari kubyirukamo zikaboneka vuba ku buryo bakina umukino wo kuwa Gatandatu na Yanga.

Abafana baha abakinnyi imyenda mbere yo kujya muri Tanzania, Sibomana Abuba yari yitabiriye uwo muhango
Bagenzi be barimo na Nizigiyimana wari umaze guhabwa igihembo cy'umukinnyi mwiza wa Kamena basezera ku bafana mbere yo kurira indege

Gor Mahia iri mu itsinda rya mbere na Yanga, KMKM na Al Khartoum itozwa na Kwesi Appiah watozaga Ghana mu gikombe cy’Isi cyabereye muri Brazil mu 2014.

Mbere yo guhaguruka muri Kenya, Sibomana yagaragaye ubwo abafana babasezeraga babaha imyenda mishya bazakinana muri CECAFA Kagame cup ifite agaciro karenga kuri miliyoni ebyiri y’amafaranga y’u Rwanda.

APR FC, Al Shandy ya Sudan, KMKM yo muri Znzibar, Gor Mahia ya Kenya na Al Malakia yo muri Sudani y’Epfo zageze i Dar Es Salaam ziyongera Yanga Africans na AZAM FC ziri mu rugo.

Sibomana Abuba ni myugariro ntasimburwa wa Gor Mahia kuva avuye muri Rayon Sports muri Mutarama 2015
Sibomana Abuba ntiyajyanye na Gor Mahia muri Kenya nyuma yo kubura pasiporo, ari kuyishakirwa vuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages