Ku wa Mbere, tariki ya 6 Nyakanga 2026, ni bwo uyu mukinnyi yashyize umukono ku masezerano, nyuma yo kumara imyaka ye y’ubuto arererwa muri iyi kipe kuva 2019.
Mu butumwa bwatambukijwe n’iyi kipe ikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Buholandi, yavuze ko ari iby’agaciro gakomeye gusinyisha uyu mukinnyi amasezerano mashya.
Yagize iti “Ni ibihe bidasanzwe kuri rutahizamu ukiri muto. Ni intambwe ikomeye mu buzima kuri uyu mukinnyi ukiri muto.”
Kugeza ubu ni umukinnyi wa PSV y’abatarengeje imyaka 17, akaba aheruka no kuyifasha kunyagira Feyenoord y’abatarengeje imyaka 17 ibitego 5-1. Icyo gihe yatsinze bibiri.
Uyu mukinnyi uri kuzamuka neza mu mwanya wa ba rutahizamu, mu mwaka w’imikino uheruka yari umwe mu bakinnyi batsinze ibitego byinshi mu bakiri bato, aho yinjije ibigera kuri 21.
Shyaka wahawe amasezerano y’imyaka itatu, nubwo yavukiye mu Rwanda ariko ni umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Buholandi y’Abatarengeje imyaka 16.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!