00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Shema Fabrice wari Perezida wa AS Kigali yeguye

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 5 June 2023 saa 11:36
Yasuwe :

Shema Fabrice wari umaze imyaka ine ayobora Ikipe ya AS Kigali yeguye, kubera impamvu ze bwite.

Ibi yabimenyesheje abakozi b’Ikipe mu ibaruwa yabandikiye kuri uyu wa 5 Kamena 2023, abamenyesha ubwegure bwe.

Mu gihe yari Perezida wa AS Kigali, Iyi kipe y’Umujyi wa Kigali yashoboye kwegukana Ibikombe by’Amahoro bibiri, icya 2018-2019 na 2021-2022 na bibiri bya Super Cup muri iyo myaka.

Yagize ati “Banyamuryango, mu myaka ine n’igice natewe ishema no kuyobora ikipe yacu ikomeye nka Perezida wa AS Kigali, kubwo kunshyigikira tubasha kwegukana ibikombe bibiri by’Amahoro byikurikiranya ndetse na bibiri biruta ibindi byikurikiranya.”

Yakomeje agira ati “Ibi byose twagezeho byerekana ubushongore bwa AS Kigali ndetse izakomeza guhatanira n’ibindi, nkaba mbifuriza ibyiza mu ikipe.”

"Kubera impamvu zanjye bwite, mfashe icyemezo cyo kwegura ku nshingano nka Perezida wa AS Kigali guhera uyu munsi [tariki 5 Kamena 2023].”

"Nk’Umunyamuryango, nzakomeza gushyigikiraiIkipe ndetse tunazamura ku rundi rwego impano z’abakiri bato.”

AS Kigali yasoje uyu mwaka w’imikino wa 2022/23 iri ku mwanya wa kane muri Shampiyona. Ni mu gihe itakinnye Igikombe cy’Amahoro kandi ari yo yari ifite icya 2022.

Shema Fabrice wari Perezida wa AS Kigali yeguye ku mirimo ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages