Shampiyona y’icyiciro cya kabiri iratangira kuri uyu wa Gatanu

Yanditswe na

Peter Aimable

Kuya 6 Ugushyingo 2015 saa 11:44
Yasuwe :
0 0

Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Rwanda y’umwaka wa 2015/16 iratangira kuri uyu wa Gatanu, aho ikipe ya Esperance yakira ikipe ya Vision JN ku kibuga cya FERWAFA i saa cyenda n’igice.

Mu itsinda rya mbere harakinwa umukino umwe hafungurwa ku mugaragaro iri rushanwa rimara amazi arenga 7, aho amakipe 24 azitabira iyi shampiyona; amakipe agabanyije mu matsinda abiri, amakipe 12 mu itsinda rimwe n’irindi rigizwe n’amakipe 12.

Itsinda rya mbere rigizwe na Gasabo United, Intare FC, Esperance FC, Vision JN, Vision FC, Sorwathe FC, Unity FC, Gitikinyoni, Hope FC, La Jeunesse na United Stars.

Itsinda rya kabiri rigizwe na Aspor FC, Sec Academy, Rugende Training Center FC, Miroplast FC, Kirehe FC, Heroes FC, Interforce FC, Nyagatare FC, Isonga FC, Pepiniere FC, Akagera FC na Etoile de l’Est.

Umwaka ushize, Bugesera yatsinze Rwamagana ibitego 2-0, ariko zombi zibona tike yo gukina muri shampiyona ya Azam Rwanda Premier League.

Itsinda A
Uyu munsi
Esperance vs Vision JN (FERWAFA, 15h30)

Ku wa Gatandatu
Gasabo United FC vs Intare FC (FERWAFA, 14h30)

Ku Cyumweru
Sorwathe FC vs Unity FC (Kinihira, 14h30)
Gitikinyoni FC vs Vision FC (Runda, 15h30)
UNR FC vs Hope FC (UNR, 14h30)
La Jeunesse FC vs United Stars (Mumena, 14h30)

Itsinda B
Ku wa Gatandatu
Aspor FC vs Sec (Kicukiro, 13h00)

Ku Cyumweru
Rugende Training Center FC vs Miroplast FC (Rugende, 15h30)
Kirehe FC vs Heroes FC (Kirehe, 14h30)
Interforce FC vs Nyagatare FC (FERWAFA, 13h00)
Isonga FC vs Pepiniere (FERWAFA, 15h30)
Akagera FC vs Etoile de l’Est FC (Akagera, 14h30)


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza