Uyu mugore w’Umunya-Colombia w’imyaka 49, wakoze indirimbo zakunzwe zirimo “Whenever, Wherever” na “Hips Don’t Lie”, yasogongeje abamukurikira indirimbo yise “Dai Dai” ku wa Kane, aho ari yo y’irushanwa ry’uyu mwaka rizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada.
Shakira yashyize amashusho y’umunota umwe ku mbuga nkoranyambaga ze, yafatiwe muri Stade Maracana yo muri Brésil, agaragaza ko iyi ndirimbo ahuriyemo n’Umunya-Nigeria Burna Boy izajya hanze ku wa 14 Gicurasi.
From Maracaná Stadium, here is “Dai Dai,” the @FIFAWorldCup Official Song 2026. Coming 5/14. We’re ready! ⚽️🐺 @burnaboy pic.twitter.com/UcfpO0s7jN
— Shakira (@shakira) May 7, 2026
Ni ku nshuro ya kabiri Shakira agiye kuririmba indirimbo y’Igikombe cy’Isi cya Ruhago nyuma ya “Waka Waka (This Time for Africa)” mu irushanwa ryabereye muri Afurika y’Epfo mu 2010.
Yakoze kandi imwe mu ndirimbo zifashishijwe mu irushanwa rya 2014, ari yo La La La yaririmbye mu birori bisoza Igikombe cy’Isi cyabereye muri Brésil.
Shakira ufitanye abahungu babiri n’uwahoze ari umukunzi we, Gerard Piqué wakiniye FC Barcelone na Espagne, yaririmbye kandi “Hips Don’t Lie” mu birori byo gusoza Igikombe cy’Isi cyabereye mu Budage mu 2006.
Igihugu cye, Colombia, ni kimwe mu bihugu 48 bizahatanira Igikombe cy’Isi cy’uyu mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!