Mu gihe umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi uhuza u Budage na Argentina saa 21.00, urabanzirizwa n’ igitaramo cyo gushimira abakurikiye no gusoza iyi mikino kirimo abahanzi nka Shakira, Wyclef Jean na Carlos Santana.
Mbere y’umukino wa nyuma utangira, umucuranzi wa gitari wo muri Mexique, Carlos Santana, Umunya Haiti Wyclef Jean n’Umunya Brazil na Alexandre Pires barasubiramo imwe mu ndirimbo zaririmbiwe iki gikombe cy’Isi “We will find a way”.
Harakurikiraho, umuhanzi wo muri Colombia Shakira ugiye kuririmba ku nshuro ya gatatu mu gikombe cy’Isi, nyuma ya Hips don’t lie mu 2006 mu Budage na Waka Waka mu 2010 muri Afurika y’Epfo.
Shakira araririmba indirimbo yahimbiye iki gikombe “La La La” afatanyije n’Umunya Brazil Carlinhos Brown.
Umunya Brazil Ivete Sangalo arasubiramo zimwe mu ndirimbo zikunzwe muri Brazil akurikirwe n’itsinda ry’abahanzi “Academicos do Grande Rio” rinyuraho mbere gato y’umukino gususrutsa imbaga iri bube iri muri Maracana n’abandi benshi bakurikiye iyi mihango.
Haracaho ikirango cya buri kipe muri 32 zakinnye iki gikombe cy’Isi, hibandwa cyane kuri Argentina n’u Budage zikina umukino wa nyuma.
Uwahoze ari kapiteni wa FC Barcelona, Umunya Espagne Carles Puyol n’umunyamideli w’Umunya Brazil Gisele Bundchen nibo binjirana igikombe cy’Isi muri stade kiza gutangwa n’umuyobozi w’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umupira w’amaguru (FIFA) Sepp Blatter na Perezidante wa Brazil, Dilma Rousseff.
Kubera imyigaragambyo yaranze Abanya Brazil batishimiye ko iki gihugu cyakira iyi mikino, abashinzwe umutekano ibihumbi 26 bashyizwe mu mujyi wa Rio wakira uyu mukino wa nyuma. Ni ku nshuro ya mbere, igipolisi cya Brazil gisohora umubare ungana utya kurinda umutekano w’igikorwa runaka.



















TANGA IGITEKEREZO