Serumogo usanzwe akinira Ikipe y’Igihugu, Amavubi ari mu bakinnyi batandukanye na Kiyovu Sports nyuma y’uko asezerewe n’Urucaca asigaje umwaka umwe w’amasezerano.
Serumogo yasinyiye murera nyuma y’imyaka itanu yari amaze muri Kiyovu Sports kuko yayigezemo muri 2018 avuye muri Sunrise FC.
Amakuru agera ku IGIHE aremeza ko uyu myugariro yemeye gukinira Gikundiro nyuma yo guutangwaho miliyoni 17 Frw n’Umushahara wa miliyoni 1.5 Frw ku kwezi.
Rayon Sports izakina amarushanwa Nyafurika ya CAF Confederation Cup nyuma yo kwegukana Igikombe cy’Amahoro iri gushaka intwaro zizayifasha kwitwara neza muri iri rushanwa ikongera kwitwara neza nko 2018 aho yageze muri 1/4 igakurwamo na Enyimba yo muri Nigeria ku giteranyo cy’igitego 5-1.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!