Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 12 Gicurasi 2026, ni bwo ibinyamakuru byo muri Espagne byatangaje ko Sergio Ramos yumvikanye n’ikigo cy’ishoramari cya Five Eleven Capital gisanzwe gifite imigabane myinshi muri iyi kipe.
Bivugwa ko impande zombi zumvikanye ko uyu mukinnyi azishyura miliyoni 470$, bingana na 80% by’imigabane y’ikipe, aho umugabane umwe kugeza ubu ari 4105$.
Ni ikipe uyu mugabo azaba afatanyije n’umuvandimwe we Rene Ramos, ndetse mu gihe cya vuba bakazatangazwa nka ba nyir’ikipe, hanyuma Sergio Ramos akaba Umuyobozi Mukuru wayo.
Sevilla ni imwe mu makipe Ramos yakiniye, ndetse akaba yarakuriye mu irerero ryayo kuva mu 2003 kugeza mu 2005, ubwo yajyaga muri Real Madrid yandikiyemo amateka kugeza mu mwaka w’imikino wa 2023/24.
Andi makipe makipe yakiniye harimo Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, ayivamo asubira muri Sevilla, na yo ayivamo ajya muri C.F. Monterrey yo muri Mexique aherukamo kugeza ubu.
Uyu mukinnyi w’imyaka 40 udafite ikipe kugeza ubu, ni umwe mu begukanye ibikombe bikomeye ku Isi. Muri 25 yatwaye harimo Igikombe cy’Isi cya 2010 yatwaranye n’Ikipe y’Igihugu ya Espagne.
Yatwaye kandi ibikombe bibiri bya Euro, bine bya UEFA Champions League, bitanu bya Shampiyona ya Espagne na bine by’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!