Mladen Žižović yagize ikibazo ndetse ahabwa ubuvuzi hanze y’ikibuga mbere yo kujyanwa mu bitaro ubwo Ikipe ya FK Radnički 1923 yakinaga na Mladost Lucani ku wa Mbere.
Uyu mukino w’Icyiciro cya Mbere muri Serbia warakomeje, ariko uhagarikwa mbere y’uko igice cya mbere kirangira, ubwo amakuru y’urupfu rwa Žižović yageraga ku kibuga.
Amashusho y’umukino agaragaza abakinnyi n’abatoza b’amakipe yombi bari mu gahinda nyuma yo kwakira ayo makuru.
Mladen Žižović, the manager of Radnički 1923 in the Serbian league, passed away after suffering a heart attack in the 22nd minute of the away match against Mladost Lučani.
Here, the players are being informed of his passing.pic.twitter.com/lKFAtdn8OR
— Total Football (@TotalFootbol) November 4, 2025
Mladen Žižović wakiniye Ikipe y’Igihugu ya Bosnia & Herzegovine, wari ufite imyaka 44, yari yagizwe umutoza wa FK Radnički 1923 ku wa 23 Ukwakira 2025.
Itangazo ryashyizwe hanze n’iyi kipe rigira riti “Ikipe yacu ntiyatakaje umunyamwuga ukomeye gusa, ahubwo hejuru ya byose yari umugabo mwiza, inshuti, umu-sportif ufite ubumenyi, imbaraga ndetse n’ubumuntu busize ikimenyetso ku mitima y’abari bamuzi bose.”
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Bosnie & Herzegovine n’iryo muri Serbia, na yo yagaragaje ko yabuze umuntu w’ingenzi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!