Hari hashize icyumweru, Kiyovu Sports yemeje Umunyanigeria Samuel Amamba nk’umutoza ariko agomba kubanza kwerekana ibyangombwa byemewe n’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika “CAF” mbere yo guhabwa amasezerano y’umwaka.
Aganira na IGIHE, Minani Hemedi, Umuyobozi w’abafana, wavugiye iyi kipe mu mwanya w’abayobozi kuko telefone zabo zari zifunze, yavuze ko nyuma y’aho bandikiye CAF yabamenyesheje ko Amamba atagira ibyangombwa by’ubutoza “CAF Licence B”.
Byatumye kuri uyu wa Mbere, Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports iterana bemeza ko Seninga Innocent aba umutoza mukuru wa Kiyovu Sports ushobora guhabwa amasezerano y’umwaka umwe.
Yagize ati “ Twemeje ko Seninga aba umutoza wa Kiyovu Sports muri uyu mwaka, uyu munsi arakurikirana imyitozo maze saa kumi yerekwe abakinnyi.”
Umwaka ushize Seninga Innocent yari umutoza w’Isonga FC yamanukanye mu cyiciro cya kabiri na Etincelles.
Muri Kiyovu Sports asanzeyo Yamini Salumu (murumuna wa ba Sibomana Abuba na Fitina Ombalenga) yatozaga mu Isonga n’abandi bakinnyi babiri bashya, Havugarurema Jean Paul “Laro” bakuye muri Rayon Sports uherutse gutsinda igitego banganya na Sunrise hamwe na Lomami Andre wakinaga muri Espoir bombi bahawe amasezerano y’imyaka ibiri.
Iyi kipe yasoje shampiyona itsinze ibitego 27 yinjijwe 35 iri mu biganiro na Muhindo Jean Pierre watsindiye Amagaju ibitego 12, aba uwa kabiri utsinze byinshi muri shampiyona nyuma ya Songa Isaie wakiniraga AS Kigali.
Amakuru agera kuri IGIHE, ni uko Muhindo wari usigaranye umwaka ku masezerano afitanye n’Amagaju, harimo ingingo ivuga ko ashatse kugenda hakishurwa miliyoni.
Minani yagize ati “ Turacyari mu biganiro n’Amagaju, Muhindo ashobora gutangira imyitozo uyu munsi kuko arashaka gukinira Kiyovu Sports.”
Kuri uyu wa Mbere Kiyovu Sports yasezerewe mu irushanwa ry’Agaciro Development Fund nyuma yo kugwa miswi na Sunrise i Rwamagana, isezererwa ku gitego cyo hanze.
Nyuma ya shampiyona, Kiyovu Sports yongereye amasezerano y’imyaka ibiri kapiteni Ngilimana Alex, umunyezamu Ganza Alex, myugariro Mukamba Namusobwa, Fitina Ombalenga na Gashugi Abdul Kharim.



















TANGA IGITEKEREZO