00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Seninga Innocent yeguye ku mirimo yo gutoza Bugesera FC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 March 2019 saa 10:53
Yasuwe :

Umutoza w’ikipe ya Bugesera FC, Seninga Innocent, yamaze kwandikira ubuyobozi bwayo abusaba gusesa amasezerano bari bafitanye nyuma y’aho ibyo bumvikanye ubwo yahabwaga ikipe mu mwaka ushize bidashyizwe mu bikorwa.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa uyu mutoza yandikiye ubuyobozi bwa Bugesera FC kuri uyu wa Mbere IGIHE yabashije kubonera kopi, Seninga yasabye Bugesera FC gusesa amasezerano bagiranye ubwo yahabwaga iyi kipe tariki ya 26 Kanama umwaka ushize kuko hari ingingo bumvikanye zitubahwirije.

Mu byo uyu mutoza yavuze muri iyi baruwa harimo umushahara w’amezi abiri atarahabwa ndetse n’ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda yasigaye ku yo yahawe ubwo yatangiraga akazi muri iyi kipe y’i Nyamata.

Seninga yagize ati “Nshingiye ku masezerano y’akazi ko gutoza ikipe ya Bugesera FC twagiranye, yashyizweho umukono tariki ya 26 Kanama 2018, nshingiye kandi no ku ngingo ya gatatu y’aya masezerano mu bika byayo byose itarubahirijwe kandi byose byaremeranijwe n’impande zombi.”

“Kubera iyi mpamvu , nshingiye ku ngingo ya karindwi y’aya masezerano yemerera buri ruhande rushatse gusesa amasezerano, ko rumenyesha urundi mbere y’iminsi cumi n’itanu , mbandikiye mbasaba gusesa amasezerano y’akazi twari dufitanye yo gutoza ikipe ya Bugesera FC, kubera impamvu nsobanuye haruguru ahubwo mbasaba ko mwanyishyura ibirarane by’amezi abiri mumfitiye, ndetse nanjye ngakora ibisabwa n’amategeko, hiyongeyeho ibihumbi Magana atanu byasigaye kuri Installation.”

Umunyamabanga wa Bugesera FC, Karenzi Sam, yatangarije IGIHE ko bakiriye iyi baruwa ya Seninga ndetse bagiye gushaka igikorwa kugira ngo ikipe ikomeze kwitwara neza.

Guhera ubwo Seninga yafata ikipe ya Bugesera FC, yari amaze gukina imikino 20 aho yatsinzemo itanu, anganya umunani mu gihe yatsinzwe imikino irindwi.

Atandukanye na Bugesera FC ayisize ku mwanya wa 10 n’amanota 24.

Uyu mutoza ntabwo yatoje umukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona banganyijemo na Gicumbi FC igitego 1-1, ahubwo watojwe na Manirakiza Gervais, kuko ari mu ikipe y’igihugu Amavubi (nk’umutoza wungirije) iri kwitegura umukino wa Côte d’Ivoire mu gushaka itike ya CAN 2019.

Seninga yari yagizwe umutoza wa Bugesera FC nyuma yo gutoza Musanze FC mu mezi abiri asoza shampiyona y’umwaka ushize, yagiyemo amaze gutandukana na Police FC.

Yatoje kandi Isonga FC, Kiyovu Sport na Etincelles FC.

Seninga yasabye Bugesera FC gusesa amasezerano
Seninga Innocent atanga amabwiriza kuri myugariro wa Bugesera FC ubwo banganyaga na Rayon Sports mu mukino yaherukaga gutoza iyi kipe ku munsi wa 20 wa shampiyona

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages