00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Seninga yatandukanye na AS Port yo muri Djibouti

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 7 May 2026 saa 12:19
Yasuwe :

Seninga Innocent wari Umutoza Mukuru wa AS Port yo muri Djibouti, yatandukanye na yo ajya mu mahugurwa y’ubutoza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri Kanama 2025, ni bwo Seninga yagizwe Umutoza Mukuru wa AS Port yo mu Cyiciro cya Mbere muri Djibouti, icyo gihe akaba yaragombaga kuyifasha mu marushanwa mpuzamahanga.

Gusa ntibyakunze ko akomeza muri CAF Confederation Cup, ahubwo ayifasha mu marushanwa yo mu gihugu imbere arimo shampiyona n’Igikombe cy’Igihugu cya Djibouti Cup.

Nyuma yo kubona amahirwe yo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mahugurwa y’ubutoza, yahagaritse inshingano ze muri iyi kipe iri mu zikomeye muri Djibouti.

Binyuze mu bufatanye bw’ikigo kireberera inyungu abakinnyi n’abatoza cyo muri Amerika cya ‘ProConnect Soccer’ n’Igikombe cy’Isi, kizafasha abarimo Seninga kuzakurikirana iri rushanwa rizahuza amakipe y’ibihugu akomeye ku Isi kuva tariki ya 11 Kamena kugeza 19 Nyakanga 2026.

Seninga asize AS Port ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona ya Djibouti, ifite amanota 24 ikarusha Garde-Côtes ya kabiri inota rimwe mu gihe habura imikino itandatu ngo shampiyona irangire.

Uyu mutoza kandi asize ayihesheje itike yo kuzakina imikino ya ½ cya Djibouti Cup.

Usibye AS Port na Etincelles FC, Seninga yanyuze no mu yandi makipe arimo Police FC, Bugesera FC, Musanze FC na Sunrise FC. Yabaye kandi Umutoza Wungirije mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, anifashishwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu guhugura abandi batoza.

Seninga Innocnt yatandukanye na AS port yo muri Djibouti iri ku mwanya wa mbere
Seninga Innocent yatandukanye na AS Port yo muri Djibouti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages