Thiaw yatangiye gutoza Sénégal mu Ukuboza 2024.
Mu mikino y’igikombe cy’Isi cya 2026, Sénégal yatangiye irushanwa nabi, itsindwa n’u Bufaransa ndetse na Norvège mu mikino ibiri ya mbere yo mu matsinda.
Gusa, Sénégal yisubiyeho itsinda Iraq ibitego 5-0, biyifasha kuzamuka nk’imwe mu makipe yabaye aya gatatu yitwaye neza mu matsinda.
Mu mukino wa 1/16, Sénégal yari yatsinze u Bubiligi ibitego 2-0 mu minota ya mbere, ariko igorwa n’iminota ya nyuma kuko umukino waje kurangira u Bubiligi butsinze 3-2.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Sénégal (FSF), ryavuze ko nyuma yo gusuzuma byimbitse umusaruro w’ikipe y’igihugu n’icyerekezo cyayo, ryafashe icyemezo cyo gusezerera Pape Thiaw "mu nyungu z’umupira w’amaguru wa Sénégal."
Sénégal yagiye mu Gikombe cy’Isi cya 2026 nyuma yo kujuririra icyemezo cy’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) cyo kuyambura igikombe cya CAN 2025, kubera impaka zavutse ku mukino wa nyuma, aho umutoza Pape Thiaw bivugwa ko yari yazigizemo uruhare rukomeye.
Mu mukino wa nyuma wabaye muri Mutarama, Thiaw yategetse abakinnyi ba Sénégal kuva mu kibuga nyuma y’uko Maroc ihawe penaliti itaravuzweho rumwe.
Nyuma y’iminota hafi 17 umukino uhagaze, abakinnyi ba Sénégal basubiye mu kibuga. Penaliti ya Brahim Díaz yahise ikurwamo n’umunyezamu wa Sénégal, mbere y’uko Pape Gueye atsinda igitego cy’intsinzi mu minota y’inyongera.
Icyakora, muri Werurwe 2026, CAF yahinduye umwanzuro w’uwo mukino, itangaza ko Maroc yegukanye igikombe cya Afurika, ishingiye ku kuba Sénégal yaravuye mu kibuga mu gihe umukino wari ugikomeje.
Sénégal yahise ijuririra icyo cyemezo mu Rukiko Nkemurampaka rwa Siporo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!