00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sénégal yajyanye mu Gikombe cy’Isi cy’abagabo umuganga uvura indwara z’abagore

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 14 July 2026 saa 01:16
Yasuwe :

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Sénégal (FSF), Abdoulaye Fall, yagaragaje ko bamenye batinze ko umuganga bajyanye mu Gikombe cy’Isi cy’abagabo kugira ngo akurikirane abakinnyi nyamara asanzwe agenewe kuvura indwara z’abagore.

Ikipe y’Igihugu ya Sénégal ni imwe mu makipe 10 yahagarariye Afurika mu Gikombe cy’Isi, nyuma yo kwandika amateka yo kurenga amatsinda, isezererwa n’u Bubiligi muri 1/16 itsinzwe ibitego 3-2.

Mu kiganiro Abdoulaye Fall yagiranye n’itangazamakuru ku wa Mbere, tariki ya 13 Nyakanga 2026, yavuze ko bamenye ko umuganga umaze igihe kinini yita ku bakinnyi nta bumenyi bwo kuvura aba-sportifs afite.

Ati “Umuganga wacu w’Ikipe y’Igihugu ntabwo afite amasomo yize amwemerera kuvura abakinnyi. Iki ni cyo nabonye bitinze, buriya Dr. Fédior ni umuganga wagenewe kuvura indwara z’abagore. Ntabwo abakinnyi bishimiye uko abitaho.”

Ishyirahamwe ry’Abaganga b’Aba-sportifs muri Sénégal (ASMS), ryamaganiye kure uyu muyobozi, rivuga ko Dr. Abdourahmane Alfred Fédior uvura abakinnyi afite impamyabumenyi y’Icyiciro cya Mbere cya Kaminuza muri Siporo n’Ubumenyamuntu.

Gusa mu 2018, uyu muganga yigeze kwivugira ko yize amasomo yo kuvura indwara z’abagore, ari na byo yakoreye imenyrezamwuga, ariko akajya muri siporo kuko ayikunda.

Uyu yatwaranye n’Ikipe y’Igihugu ya Sénégal Igikombe cya Afurika cya 2025, ndetse mu 2023 yageranye na yo ku mukino wa nyuma, basezererwa na Côte d’Ivoire.

Umuganga Sénégal yajyanye mu Gikombe cy'Isi ni umuhanga mu kuvura indwara z'abagore
Bamwe mu bakinnyi ba Sénégal ntibanyuzwe n'urwego rw'umuganga wabo mu Gikombe cy'Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages