Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu, tariki 14 Kamena 2024 nibwo Murera yakoze imyitozo ya nyuma yitegura mukeba APR FC mu mukino wo gusogongera Stade Amahoro nshya wiswe ‘Umuhoro mu Mahoro’ uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki 15 Kamena 2024 saa Kumi n’Imwe.
Kugaragara mu myitozo k’uyu mukinnyi kwaciye amarenga ko ashobora kuzasubira muri Gikundiro mu gihe ibiganiro byaba bigenze neza.
Niyonzima ni umwe mu bakinnyi Rayon Sports yifuje cyane kuva yayivamo mu 2019. Uyu mukinnyi yaherukaga gutandukana na Kiyovu Sports yakiniye mu mwaka ushize w’imikino.
Seif ni umwe mu bakinnyi bakundwa cyane n’Aba-Rayons cyane ko ubwo iheruka ibihe byiza yari muri iyo kipe ari nabwo iheruka Igikombe cya Shampiyona.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!