00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sébastien Desabre yasezerewe mu Gikombe cy’Isi abwirwa ko se yapfuye

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 2 July 2026 saa 11:51
Yasuwe :

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Sébastien Desabre, yabwiwe ko se yapfuye, nyuma yo gusezererwa mu Gikombe cy’Isi cya 2026.

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 1 Nyakanga 2026, ni bwo muri RDC yasezerewe n’u Bwongereza mu mukino wa 1/16 cy’Igikombe cy’Isi yakiniye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni umukino RDC yatakaje mu buryo butumvikana, dore ko yari yabanje igitego mu gice cya mbere, ariko nyuma y’umunota wa 75 igatsindwa ibitego byayimishije itike ya ⅛ muri iri rushanwa.

Umukino ukirangira, Desabre yagiye mu kiganiro n’itangazamakuru kugira ngo avuge ku migendekere y’umukino, ariko umwe mu banyamakuru wo muri RDC, yahise yihanganisha uyu mutoza atari abyiteze.

Ati “Turagira ngo tubamenyeshe ko umutoza wacu yapfushije se umubyara. Tukwifurije gukomera.”

Desabre wabaye nk’utunguwe n’iyi nkuru, yahise ahaguruka mu kiganiro yarimo agirana n’abanyamakuru, ndetse gihita kirangira.

Uyu ni we mutoza washoboye kugeza iyi kipe mu Gikombe cy’Isi yaherukagamo mu 1974, ndetse ku nshuro ya mbere mu mateka ikabasha kurenga amatsinda.

Uyu mugabo w’imyaka 49 ukomoka mu Bufaransa, atoza RDC kuva mu 2022, aho yageze nyuma yo gutoza andi makipe yo muri Afurika arimo Uganda, Ismaily SC, Espérance de Tunis, ASEC Mimosas, Wydad AC, Pyramids n’izindi.

Sébastien Desabre yabwiwe ko se yapfuye nyuma yo gusezererwa mu Gikombe cy'Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages