Jorge yitabye Imana ahagana Saa Yine z’umugoroba wo ku wa 7 Kanama 2026, aguye mu ivuriro riri i Rosario, aho yari amaze igihe yitabwaho n’abaganga.
Ni inkuru y’incamugongo ikomeye kuri Messi wari usanzwe ufitanye umubano wa hafi na se, wari n’umuhagarariye mu bijyanye n’inyungu ze.
Jorge yagize uruhare rukomeye cyane mu rugendo rudasanzwe rwa Lionel Messi muri ruhago, kuva akiri umwana ukinira Ikipe ya Newell’s Old Boys kugeza abaye umwe mu bakinnyi bafatwa nk’abakomeye kurusha abandi mu mateka y’umupira w’amaguru ku Isi.
Newell’s Old Boys yasohoye itangazo rigira riti “Club Atlético Newell’s Old Boys ibabajwe cyane kandi ifite agahinda ko gusezera kuri Jorge Messi witabye Imana ku myaka 68 mu Mujyi wa Rosario.”
“Yari umufana uzwi wa Leproso, umucuruzi ndetse akaba se wa Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Argentine, Lionel Andrés Messi.”
Jorge ni we wabaye imbarutso yo gushakira Lionel ubuvuzi bw’imisemburo yo gukura yari akeneye akiri muto, nyuma y’uko umuryango wabo wari waragowe no kubona ubufasha bukenewe muri Argentine.
Ubwo FC Barcelone yahaga Messi amahirwe yo kwimukira muri Espagne afite imyaka 13, Jorge yagumanye n’umuhungu we ubwo yatangiraga urugendo rudasanzwe rwo kuba umukinnyi ukomeye i Catalogne.
Umubano wa Jorge n’umuhungu we ntiwari ushingiye ku kazi gusa, kuko yakomeje kuba hafi y’umuryango wa Lionel Messi.
Jorge na we yari yarigeze kugira inzozi zo gukina umupira w’amaguru, kuko yakinnye nk’umukinnyi wo hagati mu makipe y’abato ya Newell’s mbere y’uko ahamagarirwa kujya mu gisirikare.
Nyuma yaho yakoze mu ruganda rwa Acindar, agenda azamurwa mu ntera kugeza abaye umuyobozi, mbere y’uko iterambere ridasanzwe ry’umuhungu we rihindura burundu imibereho y’umuryango wabo.
Igikombe cy’Isi cya 2026 cyari cyatanze ishusho y’ibihe bikomeye umuryango wa Messi wari uri kunyuramo.
Nyuma yo gutsinda igitego mu mukino wa mbere Argentine yakinnye na Algérie, Messi yagaragaye afite amarangamutima menshi, nyuma asobanura ko amarira ye yari afitanye isano n’ibibazo bitari ibyo mu mupira w’amaguru.
Yagize ati “Ni ku mpamvu idafite aho ihuriye na siporo; maze igihe mfite iminsi igoye kandi irimo ibibazo byinshi. Ndashimira ikipe yose, nk’uko bisanzwe, kuko bahora bari iruhande rwanjye.”
Ubwo yabazwaga ku muryango we, Messi yongeyeho ati “Mu by’ukuri, ahanini ni ukubera umuryango wanjye. Kuko, urumva, bahora bahari, bahora banshyigikira. Ubu turi kunyura mu bihe bikomeye.”
Messi ni we mukinnyi w’umupira w’amaguru wegukanye ibikombe byinshi kurusha abandi mu mateka, aho afite ibikombe 47 yegukanye ari kumwe n’amakipe atandukanye, hatabariwemo ibihembo ku giti cye birimo Ballon d’Or umunani.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!