Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 8 Nzeri 2026, ni bwo iyi kipe yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo, itangaza amakuru arebana n’ubuzima bw’uyu mukinnyi wayo, mu gikorwa cyabereye mu bitaro bya Spire Manchester Hospital.
Ku itariki ya 30 Kanama, ubwo Napoli yatsindwaga na Como ibitego 2-1, Scott McTominay yavuye mu kibuga ku munota wa 56, gusa abaganga baza kugaragaza ko yagize ikibazo cy’umutima udatera neza.
Ni ikibazo kitari gikomeye cyane, ariko gisabwa kwitabwaho kugira ngo bitazamuviramo uburwayi bukomeye bw’umutima.
Nyuma yo kubagwa, Napoli yagize iti "McTominay agiye kuruhuka igihe cy’ibyumweru bibiri, abone gutangira imyitozo.”
Uyu mukinnyi wanyuze muri Manchester United yamaze impungenge abafana be akimara kumenya ko afite ubu burwayi, agira ati “Tubonane vuba Napoli, ntabwo nzatinda.”
Biteganyijwe ko azasubira mu kibuga nyuma y’ukwezi.
Uburwayi bwe buzatuma adakina imikino ya UEFA Nations League iteganyijwe mu Ukwakira, dore ko Umutoza wa Écosse, Sebastien Pocognoli, ari mu myiteguro yo guhamagara abo azifashisha akina na Slovenia imikino ibiri, North Macedonia n’u Busuwisi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!