Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 30 Mata 2026, ni bwo abayobozi mu nzego zitandukanye muri Kenya by’umwihariko iza siporo bayobowe na Perezida Ruto bakiriye Sabastian Sawe.
Uyu mukinnyi wo gusiganwa ku maguru, aherutse kwitabira irushanwa rya London Marathon, aho yaryegukanye ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, ndetse ahita akora amateka yo gukoresha munsi y’amasaha abiri.
Icyo gihe yirutse ibilometero 42 akoresheje isaha imwe, iminota 59 n’amasegonda 30. Aba uwa mbere ubikoze mu mateka y’umukino wo gusiganwa ku maguru.
Inkweto yari yambaye ya Adizero Adios Pro Evo 3, yahise ayihamo impano Perezida Ruto, nk’ishimwe ry’uko igihugu cyamufashije kugera kuri aya mateka.
Perezida Ruto na we yamuhaye imodoka nshya ifite ibirango by’ibihe yakoresheje (01 59 30), iherekejwe na miliyoni 8 y’Amashilingi ya Kenya (90.499.419 Frw). Aha harimo miliyoni 5 Ksh zavuye muri Minisiteri y’Urubyiruko, Itarambere ry’Ubuhanzi n’Imikino, n’izindi miliyoni 3 Ksh zatanzwe na Leta ya Kenya.
Perezida Ruto yashimiye Sabastian amubwira ko yabereye urugero rwiza abakiri bato.
Ati “Ntabwo ari agahigo waciye gusa, ahubwo werekanye ubushobozi umuntu afite. Wakoze ibyo benshi bakekaga ko bidashoboka. Wafashe ibidashoboka ibihindura ibishoboka, mu kubikora ubera urugero rwiza urubyiruko rw’igihugu n’urundi rwo ku Isi.”
Agahigo Sabastian w’imyaka 31 yakuyeho kari gafitwe na mugenzi we w’Umunya-Kenya, Kelvin Kiptum, wakoresheje amasaha abiri n’amasegonda 35 mu gusiganwa marathon, ariko uyu yitabye Imana mu 2024 azize impanuka y’imodoka.
Sabastian wakiriwe neza muri Kenya, yavuze ko yishimiye uko yakiriwe mu buryo budasanzwe, kuko atari abyiteguye.
Ati “Ndishimye ku bw’uyu munsi mwiza, kuko mwaje kwishimana nanjye, ntabwo nari mbyiteze.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!