00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwatubyaye Abdul agiye i Burayi Rayon Sports itaramuva mu mutwe

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 19 July 2016 saa 07:01
Yasuwe :

Rwatubyaye Abdul, myugariro wakiniraga APR FC yatangaje ko muri uyu mwaka wose yababajwe bikomeye no gutsindwa ubugirakabiri na mukeba Rayon Sports muri shampiyona ndetse no ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro.

Rwatubyaye wari umaze imyaka ibiri muri APR FC yakinnye umukino wa nyuma asezera ku bafana b’iyi kipe mbere yo kwerekeza ku mugabane w’u Burayi.

Nyuma y’uyu mukino APR FC yatsinzwemo na AS Kigali ibitego 2-1, Rwatubyaye yatangaje ko bimushimishije cyane kuba agiye neza kandi asigiye iyi kipe igikombe cya shampiyona.

Mu bintu byamusigaye mu mutwe muri uyu mwaka w’imikino ngo ni ukwigarurirwa na Rayon Sports yabatsinze ibitego 4-0 muri shampiyona ku mukino wo kwishyura ndetse ikaza no kubatwara igikombe cy’Amahoro ibatsinze igitego kimwe ku busa cya rutahizamu, Ismaila Diarra.

Yagize ati “Mu myaka ibiri nari maze muri APR FC navuga ko nahabonye byinshi byiza, gutwara ibikombe bibiri bya shampiyona bikurikirana no kuba yamfashije gutera imbere cyane. Ndashimira bagenzi banjye, abatoza n’abayobozi batubaye hafi igihe cyose. Muri uyu mwaka navuga ko ikintu cyambabaje kurusha ibindi ni ugutsindwa muri deribi (mukeba) mu mikino yose, gusa nta kundi mu mupira bibaho.”

Rwatubyaye wari umaze kwigaragaza nka myugariro mwiza wo hagati muri APR FC no mu ikipe y’igihugu, yakuriye mu ikipe y’abana ya APR FC yatozwaga na Andreas Spears avamo yerekeza mu Isonga muri 2013 ariko naho ntiyahatinda kuko yahise agaruka muri APR FC muri 2014.

Uyu mukinnyi w’imyaka 20 si ubwa mbere agiye kwerekeza ku mugabane w’u Burayi kuko muri 2013 akiri mu Isonga yigeze kujya mu gihugu cy’u Bubiligi kugerageza amahirwe ntibyakunda. Ku nshuro ya kabiri agiye i Burayi gukina muri MFK Topvar Topolcany ikina icyiciro cya gatatu muri Slovakia.

Rwatubyaye yaguzwe na MFK Topvar Topolcany nyuma yo gushimwa na Abdelaziz Benaoudia uyobora iyi kipe, arafata indege yerekeza muri Slovakia kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nyakanga.

Ikipe ya MFK Topvar Topolcany yamaze kugura n’abandi bakinnyi batatu b’Abanyarwanda barimo Iranzi Jean Claude wakiniraga APR FC, Kalisa Rachid wakiniraga Police FC ndetse na Ombolenga Fitina wa Kiyovu Sports.

Rwatubyaye Abdoul (nimero 28) yahoze ari umukinnyi wa APR FC agurwa na Rayon Sports ariko aburirwa irengero
Rwatubyaye(uryamye hasi) yari amaze kuba umukinnyi ngenderwaho muri ba myugariro ba APR FC
Rwatubyaye asuhuzanya n'umutoza Masoudi Djuma wa Rayon Sports nyuma y'umukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages