00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwatubyaye Abdoul wari utegerejwe mu Rwanda yongeye kuburirwa irengero

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 February 2017 saa 07:57
Yasuwe :

Myugariro wo hagati mu Ikipe y’Igihugu Amavubi, wakabaye anakinira Rayon Sports ariko akaba yaraburiwe irengero kuva muri Kanama 2016 amaze gushyira umukono ku masezerano y’umwaka avuye muri APR FC, byari byitezwe ko agaruka mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu ariko yategerejwe birangira ataje.

Uyu myugariro wavugishije benshi nyuma yo gukora igisa nk’impinduka aho bitari bisanzwe ko umukinnyi APR FC yubakiyeho ayivamo agasinyira mukeba Rayon Sports; yongeye kubavugisha cyane ubwo byamenyekanaga ko yasohotse mu gihugu ku buryo bw’ibanga ku buryo abantu batigeze bamenya aho aherereye.

Gusa nk’uko amakuru yaje kujya hanze nyuma, ngo uyu mukinnyi w’imyaka 21, yari mu gihugu cya Turikiya ku mugabane w’u Burayi aho yakoraga imyitozo mu ikipe ya Istanbul Başakşehir isigaye ikinamo Emmanuel Adebayor akaba yari yarijejwe ko azahabwa amasezeramo mu isoko ryo kugura no kugurisha muri Mutarama gusa bikaba byaranze.

Rwatubyaye wagiye ahawe miliyoni eshanu za Rayon Sports ndetse nayo ikaba yaratangaje ko nta na rimwe izemera gusubizwa amafaranga itabonye umukinnyi; byari byitezwe ko agaruka muri iyi kipe nyuma y’amezi arindwi yerekanywe nk’umukinnyi wayo uzambara nimero 15.

Ahari koko ibya Rwatubyaye bizakomeza kuba amayobera kugeza we ku giti cye afashe icyemezo cyo gushyira hanze impamvu y’imyitwarire idasanzwe ikomeje kumuranga kuko mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu itangazamakuru ryari ku kibuga cy’indege i Kanombe aho byari biteganyijwe ko aza n’indege ya Turkish Airlines yaje saa 1:10’ gusa abayirimo bose basohotse ariko uyu musore we arabura ririkubura rirataha.

Gusa amakuru ava ku bantu ba hafi b’uyu mukinnyi ni uko ashobora kuba yahinduye umunsi wo kuza ku munota wa nyuma ariko afite gahunda yo kuza agasaba Rayon Sports imbabazi ndetse agatangira kuyikinira mu mikino yo kwishyura ya shampiyona.

Rwatubaye yari umukinnyi wa APR FC yirereye kuva muri Academy yayo anayifasha kwegukana igikombe cya shampiyona umwaka ushize ariko ntiyaje kumvikana nayo kuko yashakaga kujya muri MFK Topvar Topolcany yo muri Slovakia yamaze no kuyisinyira, ariko ntiyashobora kwerekezayo kubera ibibazo by’ibyangombwa ari nabwo yahisemo kwerekeza muri Rayon Sports.

Ni umwe mu bakinnyi bakiri bato batangaga icyizere mu Rwanda

Rwatubyaye Abdoul ni muntu ki mu mupira w’amaguru?

Rwatubyaye Abdoul yavutse tariki ya 23 Ukwakira 1996 mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Gitega.

Yatangiye gukina umupira akiri mu mashuri abanza mu ikipe ya Cercle Sportif Kigali nyuma aca muri Academy ya Vision 2020 yavuyemo muri 2009 ajya muri Academy ya APR FC.

Muri 2012 nibwo yakiniye ikipe y’Igihugu y’abataregeje imyaka 17, u Rwanda rusezererwa na Bostwana kuri penaliti 6-5 mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17.

Muri 2013, yaciye mu Isonga FC igihe gito, ahita asubira muri APR FC yiteguraga imikino ya gisirikare (military games) ya 2013 yabereye i Nairobi muri Kenya.

Uyu myugariro warimo atanga icyizere yatoranyijwe mu ikipe y’igihugu y’ingimbi yagombaga kujya mu marushanwa ahuza ibihugu bivuga Igifaransa (Jeux de la Francophonie) yabereye i Nice mu Bufaransa muri 2013 gusa yahise atoroka imikino itaratangira.

Muri Gicurasi 2014, Rwatubyaye yagarutse mu Rwanda abifashijwemo n’umwe mu bayobozi b’ikipe ya APR FC, arakina arigaragaza bituma yongera guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 20 yagombaga guhatanira itike y’igikombe cya Afurika.

Shampiyona ya 2015- 2016 niwo mwaka w’imikino wamuhiriye, aho yatangiye gukina abanza mu kibuga ahawe amahirwe na Dusan Dule watozaga APR FC.

Yanakinnye imikino ya CECAFA Kagame Cup 2015, kwitwara neza gutuma ahamagarwa mu ikipe y’igihugu nkuru bwa mbere muri Nzeri 2015 ubwo Amavubi yiteguraga umukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2018, gusa u Rwanda rwahise rusezererwa na Libya.

Nyuma yaho Rwatubyaye yakomeje kubanza mu kibuga muri APR FC no mu ikipe y’igihugu yakinnye CECAFA y’ibihugu mu 2015 na CHAN 2016.

Nyuma yo guhesha APR FC igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize, Rwatubyaye yatangiye kwifuzwa n’amakipe yo hanze, anumvikana na MFK Topvar Topolcany yo muri Slovakia, ariko ntiyashobora kujyayo kubera ibibazo by’ibyangombwa.

Yahise asinyira Rayon Sports tariki 28 Kanama 2016 gusa yatorotse ataranayikoramo imyitozo.

Rwatubyaye yari yafashije APR FC gusezerera Mbabane Swallows
Rwatubyaye Abdoul yasinyiye Rayon Sports abantu benshi baratungurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages