00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Munyakazi Sadate yishyuye miliyoni 76 Frw z’ideni ry’imisoro

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 17 January 2025 saa 01:25
Yasuwe :

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyashimiye uwahoze ari umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports, Munyakazi Sadate, kubera kwishyura ideni ry’imisoro rya miliyoni zirenga 76 z’amafaranga y’u Rwanda (Frw), akanakangurira abandi gukora nka we.

Munyakazi Sadate afite sosiyete Karame Rwanda yubaka inzu n’imihanda irimo iya kaburimbo, iy’ibitaka n’iy’amabuye. Ikora kandi imirimo yo kurwanya ibiza, ikanabungabunga za ruhurura.

Kuri uyu wa 16 Mutarama 2025, abinyujije ku rubuga rwa X, Sadate yatangaje ko yishimiye kwishyura iri deni yari afitiye igihugu, asobanura ko ryari rimaze iminsi rimuhangayikishije.

Uyu mushoramari yakanguriye n’abandi ba rwiyemezamirimo bafitiye amadeni RRA kuyishyura, aho guhindura amazina no guhunga.

Yasabye RRA kandi ko bishobotse we na bagenzi be bajya bakurirwaho ibihano by’ubukererwe mu gihe cyose bemeye kwishyura amadeni bafitiye iki kigo.

Ibinyujije kuri X, RRA yashimiye Sadate ku gikorwa yakoze, iti “Turabashimira ko mwishyuye ideni ry’umusoro no kuba mwakanguriye abafite amadeni kutwegera kugira ngo bafashwe kubona amasezerano yo kwishyura mu byiciro niba badashobora kwishyurira rimwe.”

Ku kuba abakererwa bakurirwaho ibihano, iki kigo cyasubije Sadate kiti “Ku bigendanye n’ibihano n’inyungu z’ubukererwe, iyo umaze kwishyura umusoro fatizo, bihita bihagarara, ntibikomeze kwiyongera.”

Umushoramari akaba na rwiyemezamirimo, Munyakazi Sadate, yabaye Perezida wa Rayon Sports hagati ya 2019 na 2020. Ubu ni umwe mu bajyanama b’urwego rw’ikirenga rw’iyi kipe.

Asanzwe kandi ari Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abakora Imirimo y’Ubwubatsi (ICAR), umwanya yatorewe mu Ugushyingo 2024.

Munyakazi Sadate ayobora Ihuriro ry’Abakora Imirimo y’Ubwubatsi (ICAR)
Sadate afite Sosiyete y'Ubwubatsi ya Karame Rwanda
Sadate yabaye umuyobozi wa Rayon Sports mu myaka itambutse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .