Mu ibaruwa Rwanda Premier League IGIHE yabonye, aba bavuga ko amategeko Ferwafa igenderaho yakozwe mbere ya Covid 19 ubwo abasimbura bari batatu bemewe mu kibuga kuri ubu bakaba barageze kuri batanu, mu gihe n’abakinnyi bajya ku rupapuro rw’umukino bavuye kuri 18 bakaba 20.
Aba kandi bagaruka ku kuba amakipe azahagararira u Rwanda mu marushanwa ya CAF yarabwiwe ko hagati y’amatariki ya 01 na 20 Nyakanga yemerewe kwandikisha abakinnyi kugera kuri 40 kandi abandikwa ari abasanzwe bafite Licence za Ferwafa ahibazwa uko byagenda amakipe ya Police FC na APR FC agejeje kuri uwo mubare.
Kugeza ubu Fewafa muri uno mwaka wa shampiyona ikaba yari yatangaje ko amakipe yemerewe kwandikisha abakinnyi 30 ariko bakaba bakongeramo abandi bane kuri buri rupapuro rw’umukino bavuye mu makipe yabo y’abana akina Shampiyona ya U 20.
Uretse kuba umubare w’abakinnyi warashyizwe kuri 30, amakipe nta n’ubwo mu isoko ryo mu kwa mbere yemerewe gusimbuza uwagiye cyangwa se uwagize imvune y’igihe kirerekire mu gihe umubare watanze wuzuye uwo Ferwafa yemeza.
Umwe mu bo muri Premier League waganiriye na IGIHE yatubwiye ko uretse ibi byo kongera umubare w’abakinnyi buri kipe isabwa, banashaka gusaba Ferwafa kugira byinshi ihindura ku mategeko yayo bikajyana n’aya CAF na FIFA uru rwego rubarizwamo.
Ibi bikaba bije mu gihe Ferwafa itaratangaza n’umwanzuro wanyuma ku mubare w’abanyamahanga bazifashishwa muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka utaha dore ko hifuzwa ko bazamurwa bakaba banagera ku munani batangira mu kibuga.
Kuri uyu wa mbere, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bagabo izatangira ku wa 18 Kanama 2024, igasozwa ku wa 18 Gicurasi 2025.
Imikino ibanza izasozwa ku wa 5 Mutarama 2025, iyo kwishyura itangire ku wa 5 Gashyantare.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!