Amakuru ava muri Gorilla Games avuga ko basheshe amasezerano y’imyaka itatu bari bafitanye n’uru rwego nyuma y’umwaka umwe kubera kutubahiriza ibiyakubiyemo.
Umuyobozi Ushinzwe Itumanaho muri Gorilla Games, Dushime Valerie, yabwiye IGIHE ko bahisemo gusesa amasezerano kubera ko Rwanda Premier League hari ibyo itubahirije.
Yagize ati “ Mbere yo gusesa amasezerano hari urwandiko twabahaye rukubiyemo ibyo batubahirije byose. Rero mu gihe cy’umwaka hari ibitarubahirijwe bityo duhitamo kuyasesa.”
Abajijwe ibitarubahirijwe, Dushime yanze kugira icyo abitangazaho.
Yakomeje avuga ko nubwo bitagenze neza ariko intego yabo bari bayigezeho irimo kuzamura urwego rwa shampiyona binyuze mu gutanga ibihembo ku bakinnyi, abatoza, abasifuzi n’abandi.
Ku rundi ruhande, Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Hadji Youssuf yavuze ko amasezerano ataraseswa, anahakana ibyo kutayubahiriza nk’uko yabitangarije Inyarwanda.
Ati “Ntabwo turasesa amasezerano na Gorilla Games, bashobora kuba babyifuza ariko twe nka Rwanda Premier League nta gahunda dufite yo gutandukana nabo kuko twubahirije ibyo twasabwaga.”
“Twabandikiye dusaba ko bakongera guhemba nk’uko byari bisanzwe muri Shampiyona ishize, ubu dutegereje ko bizakorwa. Nibidakorwa hazakurikizwa amategeko agenda amasezerano dufitanye.”
Ukwezi kurashize Shampiyona ya 2024/25 itangiye ariko nta kanunu k’uko abitwaye neza bashora guhembwa kuko umufatanyabikorwa wabikoraga avuga ko yabivuyemo.
Mu Ukuboza 2023 ni bwo Rwanda Premier League na Gorilla Games bari basinyanye amasezerano y’imyaka itatu.
Benshi mu bakinnyi n’abatoza bahawe kuri ibi bihembo, ntibahwemye kugaragaza ko byongereye ihangana ndetse bigatera n’imbaraga abakinnyi.
Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin, ni we wahembwe nk’umukinnyi mwiza w’umwaka wa 2023/24.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!