Muri uyu mukino wahuzaga amakipe yarwaniraga umwanya wa mbere w’itsinda H ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Gabon mu 2017, Amavubi yari yihagazeho ariko ku munota wa 87, Mubarak Wakaso atsinda igitego ku mupira yateye ahana ikosa.
Kuri iki Cyumweru, Ibirwa bya Maurice byatsinze Mozambique igitego 1-0 cya Fabien Pithia, u Rwanda rugumana umwanya wa kabiri mbere yo kujya muri ibi birwa tariki ya 23 Werurwe 2016.
Ghana iyoboye itsinda H n’amanota 6 izigamye ibitego 7 ikurikiwe n’u Rwanda rufite amanota 3 banganya n’ Ibirwa bya Maurice ariko bifite umwenda w’ibitego 5 naho Mozambique ntirabona inota n’umwenda w’ibitego 2.
Umukino w’u Rwanda na Ghana mu mafoto 50
Uko Mubarak Wakaso yatsinze igitego ku munota wa 87
Nutmeg : Kapiteni wa Ghana Andre Ayew Dede vs Rusheshangoga Michel
Andi mafoto



















TANGA IGITEKEREZO