Police FC ni imwe mu makipe ari kwiyubaka kugira ngo ikosore amakosa yakozwe mu mwaka ushize wa 2026/27, ubwo yatangiraga neza ariko igasoza nabi.
Kimwe mu byo iri kubaka harimo n’urwego rw’imiyoborere, aho yahise itangaza ko Rutsindura Antoine, ari we uzaba ushinzwe ibikorwa bya tekinike muri iyi kipe, nk’uko yabitangaje kuri uyu wa Kane, tariki ya 2 Nyakanga 2026.
Aka ni akazi yakoze mu bihe bitandukanye, ubwo yabaga Umujyanama mu bya Tekinike mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, akaba n’Umuyobozi wungirije wa Tekinike mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA.
Rutsindura asanzwe ari umwarimu w’abatoza b’umupira w’amaguru mu Rwanda. Yatoje Rayon Sports by’igihe gito hagati ya 2006 na 2007.
Police FC ikomeje gushaka umutoza uzayitoza mu mwaka utaha w’imikino wa 2026/27, nyuma y’uko itandukanye n’Umunya-Tunisia, Ben Moussa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!