Agüero yabikoze ubwo yaburanaga ku cyemezo uyu musifuzi wo ku ruhande yafashe cyemeza ko Arsenal ari yo irengura umupira.
Nyuma y’iki gikorwa, abantu batandukanye bavuze ko ibyo uyu mukinnyi yakoze bidakwiye kuko ari uguhohotera uyu musifuzi w’umugore.
Darren Lewis wandika imikino by’umwihariko umupira w’amaguru mu kinyamakuru Daily Mirror yagize ati “Amategeko avuga ko mu gihe umukinnyi akoze ku musifuzi ahabwa ikarita y’umuhondo cyangwa umutuku. Bamworohereje.”
“Ni byinshi biri kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga ariko amategeko agomba kubahirizwa. Biroroshye kuvuga ko biriya yabikora ku mugabo, ariko uriya mugore ntabwo ari umugabo, kandi muri ubu buryo ntabwo bisa neza. Yakosheje.”
Nubwo hari benshi babyumva kimwe na Darren Lewis, ku ruhande rw’umutoza wa Manchester City, Pep Guardiola, we yavuze ko umukinnyi we asanzwe ari umuntu mwiza ku buryo nta kibi yari agamije.
Ati “Ntimugakuririze ibintu, Sergio ni umuntu mwiza nabonye mu buzima bwanjye. Mushakire ibibazo ahandi, atari hano.”
Ian Wright wasesenguraga Match of the Day kuri BBC, yavuze ko ibyo Agüero yakoze “Ntibyari bikwiye” mu gihe Micah Richards wakinanye na Agüero muri Manchester City, yavuze ko atari igikorwa cyiza.
Micah Richards yagize ati “Ntabwo yari akwiye kubikora mu by’ukuri. Ugomba kubaha abasifuzi. Uriya mugore yabigiyemo gake kugira ngo birangire neza.”
Uwahoze ari umusifuzi muri Premier League, Chris Foy, yavuze ko ibyo Agüero yakoze bisanzwe kuko nta magambo mabi cyangwa ubugome yabikoranye.
Ati “Ikintu kibi ni amagambo akomeye ndetse no gushaka guhangana. Amategeko avuga ko bidasanzwe ko abakinnyi bakoranaho n’abasifuzi.”
“Igihe cyose ibi bikozwe mu kinyabupfura kandi bitakozwe mu buryo bukomeye cyangwa guhangana, nta bisabwa si ngombwa ko umusifuzi agira icyo abikoraho.”
Umusifuzikazi Massey-Ellis yatumye abanyamakuru Andy Gray na Richard Keys birukanwa na Sky Sports mu 2011 nyuma y’uko bavuze ko abasifuzi b’abagore baba batazi amategeko yo kurarira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!