Rutahizamu w’Amavubi Tuyisenge Jacques yahaye imyambaro ikipe ya Etincelles (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 Ugushyingo 2019 saa 01:10
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu w’Amavubi Tuyisenge Jacques yahaye imyambaro ikipe ya Etincelles yazamukiyemo, igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere kuri Stade Umuganda ubwo abakinnyi b’iyi kipe bari basoje imyitozo ya mu gitondo.

Imyambaro Tuyisenge Jacques yahaye Etincelles ni amatiriningi yo kwambara (amapantalo n’amakote), yose hamwe 30 afite agaciro k’ibihumbi bitatu by’amadolari y’Amerika.

Tuyisenge wungirije Haruna Niyonzima mu ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ avuka mu Karere ka Rubavu ndetse yakiniye Etincelles hagati ya 2006 na 2008 mbere yo kujya muri Kiyovu Sports mu 2009.

Uyu mukinnyi yavuze impamvu yahisemo guha iyi myambaro ikipe ya Etincelles ari uko ari yo yakuriyemo ikamuha umwanya uhagije wo kugaragaza impano ye.

Ati” Navuga ko icya mbere hano ni mu rugo. Nahereye mu ikipe y’abato ya Etincelles, nyivamo njya muri Etincelles nkuru. Icya mbere natekereje ni ikipe isa nk’aho yandeze. Yampaye umwanya wo kwigaragaza, nanjye ntekereza kubazanira ibi bikoresho. Nabonye bakunda kugenda bambaye ibidasa, mbashakira aya matiriningi aho kubaha imyambaro yo gukinana.”

Perezida wa Etincelles, Ruboneza Gedeon, yavuze ko bashimishijwe n’iki gikorwa cya Tuyisenge Jacques watekereje kuri barumuna be bari mu ikipe yakuriyemo.

Ati” Ndabyishimiye cyane kubona umwana twareze kuva kera tubana na we, agira umutima mwiza wo kugira ngo yibuke barumuna be, ni ikintu cyiza gishimishije. Aratuma n’abandi banyuze muri Etincelles bakaba bafite ubushobozi, na bo bazafasha ikipe yabo.”

Kapiteni wa Etincelles FC, Gikamba Ismail, na we yavuze ko nk’abakinnyi bashimishijwe n’iki gikorwa bakorewe na Tuyisenge Jacques.

Tuyisenge Jacques w’imyaka 28 ni umukinnyi wa Petro Atlético yo muri Angola guhera muri Kanama, aho yayerekejemo avuye muri Gor Mahia yari amazemo imyaka itatu kuva avuye muri Police FC mu 2016.

Tuyisenge Jacques yashyikirije Etincelles FC imyambaro izajya yambara iserutse
Tuyisenge Jacques n'umutoza wa Etincelles, Seninga Innocent
Kapiteni wa Etincelles, Gikamba Ismail na we yashimishijwe n'igikorwa bakorewe na Tuyisenge
Mushiki wa Tuyisenge Jacques na we yari yaje kumushyigikira muri iki gikorwa

Amafoto: Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .