Kuri uyu wa Kabiri hakomeje imikino y’umunsi wa 16 wa shampiyona y’u Rwanda ibimburira imikino yo kwishyura.
Etincelles FC yasuye Rayon Sports idafite zimwe mu nkingi zayo za mwamba zirimo; kapiteni Mumbele Saiba Claude, Akayezu Jean Bosco na Muganza Isaac, bafite amakarita atatu y’imihondo na Tuyisenge Hakim wavunitse.
Gukinisha abakinnyi barimo abatamenyereye kubanza mu kibuga byatumye iyi kipe yo mu karere ka Rubavu, irushwa cyane mu gice cya mbere na Rayon Sports yahaga ikaze rutahizamu mushya Jules Ulimwengu.
Ku munota wa cyenda w’umukino Ulimwengu yashoboraga gufungura amazamu ku mupira wazamukanywe na Rutanga Eric, arawumuha acenga Hertier Turatsinze, agerageje gutera mu izamu umunyezamu amubera ibamba.
Ulimwengu w’imyaka 19 wagaragazaga umuvuduko udasanzwe mu gice cya mbere, ntiyatinze kwigaragariza abakunzi ba Rayon Sports bamwitezeho byinshi kuko ku munota wa 11 yahise afungura amazamu.
Ni umupira uteretse ‘coup franc’ watewe neza na Rutanga, igera kuri Sarpong wahise aha mugenzi we Ulimwengu ari mu rubuga rw’amahina ahindukiza umunyezamu Nsengimana, Rayon Sports ibona igitego cya mbere.
Ikipe y’umutoza Robertinho wari wungirijwe na Wagner do Nascimento Silva, watozaga umukino we wa mbere wa shampiyona, yakomeje kwitwara neza mu gice cya mbere cyarangiye ari 1-0.
Mu gice cya kabiri ikipe ya Etincelles FC yagarukanye inyota yo gushaka igitego inabona ayo mahirwe ku munota wa 52 ubwo rutahizamu Mutebi Rashid wavuye muri Mukura VS, yasigaga ba myugariro ba Rayon Sports, agatera mu izamu ariko umusifuzi wo ku ruhande yemeza ko atari igitego kuko umupira yawambuye abakinnyi ba Rayon Sports akoresheje ukuboko.
Uyu mwanzuro ntabwo wanyuze abatoza n’abakinnyi ba Etincelles FC bakomeje gushyiramo imbaraga ariko bakabura igitego cyo kwishyura.
Habayeho gusimbuza ku mpande zombi; Rayon Sports yinjiza Mugisha Gilbert mu mwanya wa Saddam Nyandwi na Bukuru Christopher asimbura Jonathan Raphael DaSilva.
Ku rundi ruhande; Muhanuka Eric yasimbuye Ngabo Mucyo Fred utitwaye neza muri uyu mukino ariko ntibyagira icyo bihindura, umukino urangira ari 1-0.
Nyuma y’umukino abafana ba Rayon Sports bakomeye amashyi menshi Jules Ulimwengu bamuha ikaze muri iyi kipe banamushimira ko abahaye amanota atatu yabafashije kuguma ku mwanya wa gatatu n’amanota 34, aho iri inyuma ya APR FC iyoboye urutonde n’amanota 38 na Mukura VS ifite amanota 37.
Imikino yose y’umunsi wa 16 wa shampiyona
• Sunrise FC 0-1 Mukura
• Police FC 3-1 AS Muhanga
• Rayon Sports FC 1-0 Etincelles FC
• Bugesera FC 0-0 Marines FC
• Amagaju FC 1-2 APR FC
• Espoir FC 5-1 Gicumbi FC
• Musanze FC 1-0 AS Kigali
Amafoto: Ntare Julius



















TANGA IGITEKEREZO