Ku wa 4 Mutarama 2023 ni bwo Rayon sports yasubukuye imyitozo yagaragayemo rutahizamu Mindeke wari mu igeragezwa, cyane ko iyi kipe yifuza abaza kuyifasha mu gutaha izamu.
Abamubonye icyo gihe bagize impungenge y’ingano ye, dore ko yagaragaraga nk’ubyibushye ndetse atanaheruka mu kibuga.
Mu mukino wa gicuti Rayon Sports yaraye ikinnye na Heroes FC ku wa Gatatu, tariki ya 11 Mutarama 2023, uyu rutahizamu yabanje mu kibuga ndetse akina igice cya mbere cyose mbere yo gusimburwa na Moussa Camara.
Muri uyu mukino, uyu rutahizamu yahushije uburyo bumwe gusa bufatika ubwo ku munota wa 24 Mucyo Didier yahinduraga umupira imbere y’izamu Mindeke awuteye umunyezamu awukuramo.
Mu mpera z’igice cya mbere, yongeye guhabwa umupira na Muvandimwe Jean Marie Vianney ariko uyu rutahizamu bigaragara ko aremereye ananirwa gusimbuka ngo awushyire ku mutwe.
Ibi ni byo byatumaga abafana ba Rayon Sports bari baje kureba uyu mukino bamuvugiriza induru ndetse batangira kumwita ’Mundeke’ aho kuvuga Mindeke.
Nyuma y’umukino Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian, yavuze ko Mindeke ari rutahizamu mwiza ariko udaheruka gukina kandi igihe cyo kumenyera nta gihari.
Yagize ati "Uyu rutahizamu ashobora kuba amaze iminsi adakina, kandi dushaka uza ahita atanga umusaruro kuko nta mwanya dufite shampiyona igiye gutangira."
Uyu mutoza yahamije iyi kipe ikomeje ibiganiro na ba rutahizamu babiri bafite amazina azwi, bityo bagomba gufatamo umwe.
Rayon sports yasoje imikino y’Igice cya Mbere cya Shampiyona iri ku mwanya wa Gatanu n’amanota 28, inganya na Gasogi United na APR FC; ni inyuma ya AS Kigali na Kiyovu Sports ziyoboye aho zifite amanota 30.
Murera ikomeje kwitegura igaruka rya shampiyona, riteganyijwe ku wa 20 Mutarama 2023, izongera gukina umukino wa gicuti na Police FC ku wa Gatandatu, tariki 14 Mutarama 2023, kuri Stade ya Muhanga.
Indi nkuru wasoma: Rayon Sports yanyagiye Heroes FC mu mukino wa mbere wa Luvumbu (Amafoto)




Amafoto: Ntare Julius
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!