00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruswa, guharirana, ’Fixing’ n’ibihuha bisesereza: Imungu ikomeje kuzonga Shampiyona y’u Rwanda

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 27 April 2024 saa 08:41
Yasuwe :

Imwe mu ishusho ingaruka mu maso mu bihe nari mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ni iy’umwarimu watwigishaga isomo rya Philosophie. Ryari isomo tutakundaga mu by’ukuri ariko uko yari ateye n’uko yavugaga byatumaga tumukurikira, ari na yo mpamvu yatumye nsigarana rimwe mu magambo yatwigishije: “Accusation in a Mirror”.

“L’accusation en miroir”, igaragara mu gitabo cya Roger Mucchielli, Psychologie de la publicité et de la propagande, aho ayisobanura nk’uburyo abantu bakoresha bitirira abandi ibyo bashaka kubakorera. Aha ni bwo buryo bwifashishijwe na politiki mbi z’abicanyi mu gusobanura impamvu yo gukora Jenoside yakorewe Abayahudi muri Israel ndetse n’iyakorewe Abatutsi mu Rwanda. Ubikora akora propagande yo kuvuga ati wenda bariya bantu bashaka kutwica, kugira ngo abone uko abica….

Mu mupira w’amaguru w’u Rwanda bisa nk’aho haba muri shampiyona hagati ndetse by’umwihariko mu mpera zayo, ibi bintu bikoreshwa cyane; uzumva amakuru avuga ati "iyi kipe yahariye iyi", bikavugwa cyane kuko bizwi ko bitabaye, ngo uyu musifuzi ari bwibire iyi kipe, kubera ko ababiteguye babizi ko ahubwo ari buze kubibira, gutyo gutyo. Iyi ni indwara yamaze kwinjira muri shampiyona aho igitangaje byarangiye natwe itangazamakuru tuguye muri uwo mutego.

Ibihuha byo mu mpera za Shampiyona biba bigambiriwe, cyangwa ni ukwirinda mbere yo kwivuza ?

Kuva aho imbuga nkoranyambaga zigaruriye Isi, ubu biroroshye gutekereza ikintu kitari cyo mu gihe kitari kinini kikaba gikwiriye hose. Muri ruhago yacu ibi bikunda kuba, rimwe ababikwirakwiza bakaba babikora ku bushake cyangwa bitewe n’amakuru atari yo bahawe. Aha, hari nk’imikino itandukanye byagiye bitangazwa ko amakipe yarangije kumvikana uko imikino iza kurangira, ariko bikagenda ukundi.

Aha harimo nka Bugesera FC vs APR FC umwaka ushize (2-1), Etincelles vs APR FC umwaka ushize (1-1), Bugesera FC vs Rayon Sports ku wa Kabiri (1-0), Gasogi United vs Gorilla FC uyu mwaka (1-0)…. Yose amakuru yavugaga ibitandukanye n’ibyavuye mu kibuga bikarangira umukino ugenze uko bitari byatangajwe amasaha 24 yose mbere yawo.

Ibi ahanini ngo binakorwa n’abakeba b’ayo makipe baba bashaka gushyira igitutu ku bo bagiye gukina na bo ngo bakanire cyane umukino, gusa kenshi bituma ireme ry’umukino ritakara, abafana bamwe baba babyumvise mu itangazamakuru bakanga kujya ku kibuga ngo umukino wararangiye, mu gihe byanashoboka ko ikipe itsindwa n’ubundi yari butsindwe, bikitirirwa ko byatewe n’ibyo byose… Aha bamwe mu babikora ariko, bazakubwira ko baba bamenye amakuru bagatesha hakiri kare ngo «Kwirinda biruta kwivuza ».

Guharirana, Fixing, imikino irikugurwa ikagurishwa nk’ihene ku isoko!

Nubwo hari benshi batanga amakuru atari ukuri ku nyungu zabo cyangwa se kubera kudahabwa amakuru ya nyayo, ntibikuraho ko mu Rwanda hamaze kwimakazwa umuco wo gutegura imikino, guharirana ndetse na ruswa. Amakuru IGIHE ifite ni uko ibi bimaze igihe kugera ku rwego rw’uko umwaka ushize hari abakinnyi bari bafite « Group ya WhatsApp » bahuriyemo, bateguraga imikino itandukanye ngo birire amafaranga muri "Betting".

Ibyo byo si bishya n’ubu biravugwa, ndetse vuba aha hari abari bagiye kurwanira i Nyamirambo ngo bamwe babeshye abandi ku mukino wa Bugesera FC na Rayon Sports ngo none reba amafaranga yabo arahiye…

Umukino wa Gorilla FC na Musanze FC ni umwe mu yavuzwemo guharirana

Mu gihe Shampiyona igana ku musozo, amakipe make ni yo aba agifite icyo gukinira, ayandi aba ari aho, cyane ko nta bihembo bidasanzwe bihabwa ikipe ngo ni uko yageze ku mwanya uyu n’uyu. Ibi bituma haba ibiganiro ku makipe amwe afite icyo aharanira asaba ayandi kuyarekera (ni byo byiganje), mu gihe hari n’ababikora ngo birire amafaranga mu mikino y’amahirwe (Match Fixing, Betting).

Ngo abategura ibi ni itsinda rigari ririmo twebwe abanyamakuru, abasanzwe bafasha amakipe mu igura n’igurishwa ry’abakinnyi, abasifuzi n’abahoze ari abasifuzi ubu babaye instructors, abatoza n’abayobozi mu makipe.

Amakuru IGIHE ifite ni uko byari bizwi ko ikipe ya Amagaju FC iri buharire Etoile de l’Est mu mukino uheruka, mu rwego rwo kuyitura ko yayifashije kuzamuka. Ibi ngo byakozwe Umutoza Niyongabo Amars atabizi, banamuhatira uruhushya rwo kujya iwabo i Burundi ngo hato atazabavangira agatsinda Etoile de l’Est agamije kurwana kuri mwene wabo Haringingo na we utorohewe [muri Bugesera FC]…Umukino warangiye Amagaju FC itsinzwe na Etoile de l’Est igitego 1-0.

Umukino wa Muhazi United na Etincelles byari bizwi uko uri bugende umunsi umwe mbere y’uko ubera i Rubavu, ndetse gihamya ni uko Umutoza Ruremesha Emmanuel yasize abakinnyi ngenderwaho agatwara abana basanzwe bakina muri Junior. Byarangiye ikipe y’i Rubavu itsinze ibitego 3-1.

Hari ibyavuzwe ku mukino Gorilla FC yatsinzemo Musanze FC igitego 1-0 cya penaliti yo mu minota ya nyuma ku Cyumweru , ko na wo wari uzwi uko uri burangire mbere yo kuba. N’ubu haravugwa byinshi mu mikino isigaye ya Shampiyona cyane cyane ku makipe ari kurwana no kutamanuka.

Ikibazo cyarenze RIB na FERWAFA?

Mu myaka ibiri ishize, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry, yavuze ko bari gukorana na FERWAFA ngo hakurikiranwe ikibazo cya ruswa kivugwa mu mupira w’amaguru. Ibi kuva byatangazwa ntacyakozwe ndetse kuri ubwo bivugwa, hari abakinnyi babiri ba AS Muhanga bari bafatanywe ubutumwa ko bakiriye ruswa ariko byarangiye barekuwe.

Mu Rwanda, nta kipe, nta mutoza, umusifuzi cyangwa umukinnyi wari wahagarikwa na FERWAFA ashinjwa ruswa nk’uko bigenda mu bindi bihugu ku Isi cyangwa se nk’uko bikorwa mu zindi nzego z’igihugu. Impamvu itangwa na bamwe ngo ni uko ibi byamaze kuba nk’umuco muri ruhago y’u Rwanda aho gufata umwe ngo byatwara ishene ya benshi. Nyakwigendera Jean Marie Ntagwabira yigeze guhagarikwa « bya nyirarureshwa » kubera ko yatangaje ko yahaye ruswa Rayon Sports akayitsinda.

Impamvu ari ibya Nyirarureshwa ni uko iyo biza kuba yahaniwe iby’iyo ruswa atari kugenda wenyine, ahubwo hari bukorwe n’iperereza hagahanwa abandi bayihawe baba abakinnyi cyangwa bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports batangajwe mu kiganiro Ntagwabira yari yahaye itangazamakuru.

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Kalisa Adolphe ’Camarade’, yabwiye IGIHE ko bafashe umwanzuro wo kutazihanganira umuntu wese uzagaragaraho ayo manyanga ya ruswa no gutegura imikino, gusa avuga ko kugeza ubu ntawe urakurikiranwa kuko ibivugwa byose kuri bo babifata nk’ibihuha.

FERWAFA ifata ibivugwa ko muri Shampiyona y'u Rwanda habamo ruswa no guharirana nk'ibihuha bidafite ishingiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .