Uyu mukino wabereye muri Stade Amahoro, ku wa Gatanu, tariki ya 24 Nyakanga 2026.
Nyuma y’umukino, aba bagabo bakiniye APR FC igihe kinini bagiye ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ikwiye kugira icyo ikora mu maguru mashya.
Rusheshangoga yagize ati “Niba haricyo gukosora gikosorwe vuba bigishoboka. Ibi biteye isoni kandi si yo sura cyangwa urwego APR FC ikwiriye kugaragaza.”
Nshimiyimana Imran we yavuze ko yabonye ikipe idakinana ishyaka.
Ati “Mufatire hafi iki ni igisebo gikomeye. Nta mbaraga, nta mwuka wo guhatana, nta mutima, bari aho gusa mu myambaro y’ikipe. Ibi ni bibi ni bibi.”
APR FC yaherukaga gutsindwa ibitego birenze bine mu mukino umwe, ubwo yanyagirwaga na Pyramids ibitego 6-1 mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League mu 2023.
Umukino wa kabiri wa CECAFA Kagame Cup 2026, Ikipe y’Ingabo izakina na Garde Républicaine yo muri Djibouti, ku wa Mbere, tariki ya 27 Nyakanga 2026, saa 18:00 kuri Kigali Pele Stadium.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!