Rubanguka Steve yasinye mu ikipe yo mu cyiciro cya kabiri mu Bugereki

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 8 Kanama 2020 saa 01:55
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Rubanguka Steve, yerekeje mu ikipe ya AE Karaiskakis Artas yo mu cyiciro cya kabiri mu Bugereki ku masezerano y’umwaka umwe.

Rubanguka wakiniraga K.Rupel Boom Fc yo mu cyiciro cya gatatu mu Bubiligi, akina mu kibuga hagati ahazwi nko kuri gatandatu ariko ashobora no gukina ku munani.

Uyu musore ukiri muto wifuzwaga n’amakipe menshi i Burayi, mu butumwa yanyujije kuri Instagram, yatangaje ko yamaze gusinyira AE Karaiskakis Artas yo mu Bugereki.

Yagize ati “Ntewe ishema no kuba nasinye mu Bugereki. Ntabwo byoroshye, abantu buri gihe bazakubwira ko utabibasha, ko utagomba kubikora, ko nta buhanga ufite ndetse utari kuri urwo rwego (…) ndabasaba kureba aho imbaraga zanyu ziri ubundi mugaharanira kujya mbere.”

Rubanguka Steve w’imyaka 23, yavukiye mu Rwanda, ariko yerekeza i Burayi ubwo yari afite imyaka umunani.

Yahamagawe bwa mbere mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ mu 2018 ubwo u Rwanda rwakinaga na Centrafrique, ariko ntabwo yabonye amahirwe yo kujya mu kibuga kuko yari ku ntebe y’abasimbura.

Mu mwaka ushize, umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent, yavuze ko ari umwe “mu bakinnyi batekerezwaho.”

Rubanguka Steve yasinye umwaka umwe muri AE Karaiskakis Artas yo mu cyiciro cya kabiri mu Bugereki
Rubanguka yakinaga mu cyiciro cya gatatu mu Bubiligi
Rubanguka Steve (ubanza iburyo) ubwo u Rwanda rwakinaga na Centrafrique mu 2018 i Huye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .