Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Kanama 2026, ni bwo uyu mukinnyi yageze muri iki gihugu, kugira ngo arangizanye na yo ibiganiro byatangiye muri Kamena 2026, ubwo yari mu Gikombe cy’Isi cya 2026.
Ronaldo de Assis Moreira wamenyekanye nka Ronaldinho Gaúcho, yakanyujijeho muri ruhago, ariko mu 2015 atandukana na Fluminense FC y’iwabo muri Brésil, gusa atangaza ko ahagaritse gukina mu 2018.
Nyuma y’icyo gihe cyose yagaragaraga mu bikorwa byo kwamamariza ibigo bimukeneye, ariko nta kandi kazi ajyamo mu byerekeye umupira w’amaguru byeruye.
Yumvikanye n’ubuyobozi bw’Ikipe ya Ravenna FC yo mu Cyiciro cya Gatatu mu Butaliyani, aho azaba ari umwe mu banyamigabane bayo, mu batoza bayo, ndetse akazaba anafite icyangombwa kimwemerera kuyikinira.
Nubwo bigoye ko azakinira iyi kipe imikino myinshi, uyu mugabo wegukanye Ballon D’Or mu 2005, ashobora gukina umukino umwe mu rwego rwo gucururiza iyi kipe no kuyizamurira agaciro ku ruhando mpuzamahanga.
Ronaldinho wegukanye Igikombe cy’Isi mu 2002 ari kumwe na Brésil, yahawe ikaze na nyir’Ikipe ya Ravenna FC, Ignazio Cipriani, wavuze ko gukorana na Ronaldinho bizaba ari akarusho kubera ubushobozi afite.
Ati “Ronaldinho nahagera bizaba ari ikintu cy’akataraboneka ku ikipe. Yari icyitegererezo kuri njye, kandi uruhare rwe mu mupira w’amaguru rurenze kuba mu kibuga.”
Ronaldinho yagize umwaka mwiza mu 1998 akinira Grêmio y’iwabo, ayivamo ajya i Burayi ahamara imyaka 10. Icyo gihe yakiniye Paris Saint-Germain hagati ya 2001 na 2003, akinira FC Barcelone hagati ya 2003 na 2008, ajya muri AC Milan hagati ya 2008 na 2011.
Aha yahavuye asubira iwabo mu ikipe ya Queretaro hagati ya 2014 na 2015, ndetse na Fluminense yakiniye igihe gito mu 2015.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!