Kanamugire wabaye umwe mu bakinnyi batatu bagize umwaka mwiza muri Rayon Sports, yavuze ko ubwo yari amaze gukina umukino w’Irushanwa rya ’Agaciro Pre Season Tournament’ aho ikipe ya Kacyiru United akinira yanganyaga na ’We Never Know’ ibamo abandi bakinnyi nka Jaypolly wa Mukura, Eric Ngendahimana wa Rayon Sports, Iyabivuze Osee na Faruk Ruhinda.
Uyu musore waje muri Rayon Sports avuye mu ikipe ya Heroes yavuze ko yishimira umwaka ushize yagize ku giti cye nubwo ku ruhande rw’ikipe bitagenze neza nk’uko yabyifuzaga.
Ati: “Ndishimira ko umwaka ushize nashoboye gukina kuko ni cyo buri mukinnyi aba ashaka. Narakinnye kandi ndagaragara ni ikintu cyiza byamfashije gutera imbere. Gusa ku ruhande rw’ikipe ntitwitaye neza, Rayon Sports ni ikipe iba igomba gutwara ibikombe ariko gutakaza abakinnyi byatumye bitugora”.
Amakuru amaze iminsi avugwa ni uko Kanamugire Roger yaba ari umwe mu bakinnyi APR FC ishaka gusinyisha cyane ko ifite ikibazo ku mukinnyi ukina mu kibuga hagati yugarira nyuma y’igenda rya Bonheur Mugisha, icyakora uyu musore yabihakanye.
Yagize ati "Ni byo hari benshi bamvugishije ariko ndacyafite amasezerano muri Rayon Sports, ntabwo navugana n’indi kipe nkifite amasezerano."
“Umukinnyi wese aba ashaka iterambere habayeho ubwumvikane nta kibazo kandi ni akazi kange gukina umupira. Amakipe yombo aramutse yumvikanye nagenda. Gusa ndi umukinnyi wa Rayon Sports nta yindi kipe ndi gutekereza uretse Rayon Sports, binakunze nakongera amasezerano.”
Kanamugire ni umwe mu bakinnyi umunani bonyine basigaranye amasezerano muri Rayon Sports aho we n’ikipe akinira basoreje ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona ndetse n’uwa gatatu mu gikombe cy’Amahoro.
Agaruka ku bibazo iyi kipe yahuye nabyo muri uyu mwaka, yagize ati "Ibibazo twagize umwaka ushize ni ibjyanye n’ubusatirizi. Nasaba ikipe kugura neza abakinnyi bashoboye bari ku rwego rwa Rayon Sports nk’ikipe y’ibikombe. Bazagure abakinnyi bakomeye bakora itandukaniro, bagafasha natwe abakiri bato gutwara ibikombe."
Kuri uyu wa kane, Rayon Sports yatangaje ko Youssef Rharb, Mvuyekure Emmanuel, Alon Paul Gomis, Hategekimana Bonheur na Alsény Camara Agogo bari muri benshi basoje amasezerano, batazakomezanya na yo.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!