Uyu mukinnyi yageze mu Rwanda ku wa Mbere, tariki ya 15 Kamena 2026, aho biteganyijwe ko azasura ibice nyaburanga bitandukanye.
Muri Mata 2025, Atlético de Madrid yabaye ikipe ya mbere yo muri Espagne, yasinye amasezerano yo kwamamaza Visit Rwanda, aho azageza mu 2028.
Ubu bufatanye bugena ko Visit Rwanda igaragara ku myenda y’imyitozo y’iyi kipe n’iyo kwishyushya mbere y’umukino.
Igaragara kandi no mu mugongo ku myenda abakinnyi basohokana binjiye mu kibuga ku makipe yombi, ni ukuvuga yaba abagabo n’abagore.
Visit Rwanda yamamazwa kandi no ku kibuga cy’iyi kipe, Riyadh Air Metropolitano Stadium, ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi.
Visit Rwanda kandi yamamazwa nk’umufatanyabikorwa w’imena w’iyi kipe mu myitozo, iyimenyekanisha kandi nk’igicumbi cy’ubukerarugendo, ikanasakaza ikawa yo mu Rwanda muri iyi kipe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!