Robertinho yongereye amasezerano muri Rayon Sports asabwa kwegukana ibikombe bibiri (Amafoto)

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 27 Ukuboza 2018 saa 03:20
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo kuganira n’abatoza batandukanye barimo Cassa Mbungo André, abayobozi ba Rayon Sports bafashe umwanzuro wo kongerera amasezerano Umunya-Brésil , Roberto Oliveira Goncalves do Carmo, asinya amezi atandatu.

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Ukuboza 2018 nibwo uyu mutoza yashyize umukono ku masezerano azasozwa tariki 4 Nyakanga 2019 amusaba kwegukana ibikombe byombi Rayon Sports iri gukinira; icya Shampiyona n’icy’Amahoro.

Ibiganiro hagati y’impande zombi byari bimaze amezi hafi abiri byageze ku musozo ikipe ya Rayon Sports yemera guhemba uyu mutoza ibihumbi 4500$ nk’umushahara w’ukwezi.

Aya masezerano yashyizweho umukono saa 13:20’ hagati ya Robertinho na Perezida wa Rayon Sports, Paul Muvunyi, aje akurikira byinshi byavuzwe birimo kuba iyi kipe yarifuje kumusimbuza Cassa Mbungo.

Robertinho ukunzwe n’abakinnyi ba Rayon Sports yageze mu Rwanda muri Kamena 2018 afasha iyi kipe gukora amateka yo kugera muri ¼ cya CAF Confederation Cup, agera muri ¼ cya CECAFA Kagame Cup anatsindirwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro yasabwe gutwara uyu mwaka byanze bikunze.

Uyu mutoza nawe yasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko bitarenze iki cyumweru yashakirwa abatoza babiri bamufasha, umutoza wungirije n’umutoza w’abanyezamu.

Abahabwa amahirwe hagati ya Saïd Abed Makasi na Thierry Hitimana, naho umutoza w’abanyezamu iyi kipe yamaze kumvikana na Thomas Higiro watozaga AS Kigali ushobora gusinya mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane.

Rayon Sports yamwemereye kumuhemba 4500$ buri kwezi mu gihe cy'amezi atandatu
Byari ibyishimo ku mpande zombi nyuma yo gushyira umukono ku masezerano
Yemereye Rayon Sports ibikombe byombi bikinirwa mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza