Robertinho watoje amakipe arimo Rayon Sports yo mu Rwanda, yagizwe umutoza wa Gor Mahia mu kwezi gushize.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Goal, Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Kenya (FKF) iribaza ibisobanuro ku byangombwa by’umutoza wa Gor Mahia, Robertinho.
Uwaganiriye n’iki kinyamakuru, yakibwiye ko Gor Mahia ishobora gukina na APR FC ku wa 28 Ugushyingo, idafite umutoza wayo mukuru.
Yagize ati “Gor Mahia iri mu byago, ntabwo bafite umutoza uri ku rwego rw’amarushanwa ya CAF. CAF yandikiye FKF iyibaza urwego rw’ibyangombwe bye ariko afite ibyo muri Brésil.”
“CAF iri kubaza aho umutoza yavuye, ntabwo ibyangombwa bye byemewe, ntabwo afite Licence A cyangwa B ya CAF zisabwa muri Kenya cyangwa izindi zifite agaciro nk’ako, impapuro ze ntiziri ku rwego rwemewe muri CAF, bityo ntiyemerewe kwicara ku ntebe y’abatoza.”
Robertinho yatoje Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2018/19, ayifasha kugera muri ¼ cya CAF Confederation Cup, ariko akaba yarafatiye umwaka w’imikino hagati.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!