Umukino wa nyuma w’iri rushanwa ritegurwa na ARPST wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Gatatu, tariki ya 1 Gicurasi 2024.
Umutoza wa RMB yari yitabaje abakinnyi barimo Habimana Jean Claude, Habineza Janvier, Kagaba Alexis, Kwizera Serge, Dushimimana Jean Blaise, Ndoli Ivan; Kamukama Amosi, Shyerezo Munyampundu, Mfurayatwembi Gentil Pacifique, Kazindu Hyacinthe na Niyigena Théophile.
Ku ntebe y’abasimbura hariho Haragirimana Dieudonné, Nsengumuremyi Donat, Ndayishimiye Fred, Birori Cédric, Ndabikunze Alain Steve, Rurangwa François Xavier, Kwizera Remy, Muhire Innocent, Nzabakiza Ruhumuriza na Harerimana Jean de Dieu.
Igice cya mbere cy’umukino cy’uyu mukino wabanjirijwe no gufata umunota wo wwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, cyarangiye RMB ifite igitego 1-0 cyatsinzwe na Mfurayatwembi Gentil Pacifique.
Mu gice cya kabiri, Umutoza wa RMB, Mugwaneza Pacifique bakunze kwita Bebeto, yakoze impinduka akuramo Shyerezo Munyampundu na Dushimimana Jean Blaise, yinjiza Muhire Innocent na Rurangwa François Xavier, zaje gutanga umusaruro kuko RMB yahise itsinda ikindi gitego cya kabiri cyinjijwe na Ndoli Ivan.
Igitego cy’impozamarira cya RTDA cyatsinzwe na Murengerantwari Adolphe ubwo umukino wari hafi kurangira.
Byari ibyishimo ku bakinnyi ba RMB bishimiye kongera gutwara igikombe bavuga ko bitari byoroshye, ariko ko byari intego bihaye. Bavuze ko nubwo gukina aya marushanwa bibafasha gukora siporo ariko kugira intego yo gutsinda babishyira imbere cyane.
Kapiteni akaba na Myugariro wa RMB, Habineza Janvier, yagize ati “RTDA ni ikipe nziza cyane, twaje tubizi ko iri buduhe akazi gakomeye, ariko twayirushaga ubunararibonye. Iyi ni inshuro ya kane dukina umukino wa nyuma by’umwihariko ikaba inshuro ya kabiri kuri iri rushanwa ry’Umunsi w’Umurimo, rero byadufashishe kwikuraho igitutu cyose yari kudushyiraho cyane cyane ko atari ubwa mbere tuyitsinda.”
RMB yisubije iri rushanwa yaherukaga kwegukana mu 2023 aho yari yatsinze Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) ibitego 3-1 ku mukino wa nyuma.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!