Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Nyakanga 2026, ni bwo Ikipe ya Police FC yatangaje ko yabonye umutoza mushya uzayitoza kuva mu mwaka utaha w’imikino wa 2026/27.
Uyu mugabo w’imyaka 54 wahawe akazi na Polisi y’Igihugu yanyuze mu makipe atandukanye y’iwabo muri Maroc ndetse no mu bindi bihugu byo muri Afurika.
Ayo makipe arimo Arar FC, Branes, RCA Zemamra, Ittihad Tanger yabayemo nk’umusigire ndetse akaza no kungiriza Miguel Gamondi.
We na Bakkali Tahiri Mostafa uzamwungiriza basanze Police FC ari imwe mu makipe ari kwiyubaka ashaka kuzagira umwaka utaha mwiza, dore ko ushize wa 2025/26 yahuye n’ibibazo byo gutangira neza ariko igasoza nabi.
Iyi kipe yahaye akazi Rutsindura Antoine ‘Mabombe’, nk’Umuyobozi Mukuru wa Tekinike muri iyi kipe, ndetse inasinyisha abakinnyi bashya bazayifasha.
Abo barimo Moussa Limane, Keffa Tangara, Mzungu Japhet na Iddrisu Shaibu b’abanyamahanga na Rushema Chris, Byishimo Valua na Rugwiro Kevin.
Ni mu gihe yongereye amasezerano ya Nsabimana Eric ‘Zidane’, Iradukunda Simeon, Niyongira Patience na David Chimezie.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!