00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Real Madrid yegukanye Igikombe cya 15 cya UEFA Champions League

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 June 2024 saa 11:59
Yasuwe :

Ibitego bya Dani Carvajal na Vinícius Júnior byafashije Real Madrid kwegukana Igikombe cya 15 cya UEFA Champions League itsinze Borussia Dortmund 2-0 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade Wembley mu Bwongereza ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Kamena.

Umunyamerika Lenny Kravitz yaririmbye mu birori bibanziriza uyu mukino mu gihe igikombe cyinjiye muri stade giteruwe na Zinedine Zidane ndetse na Karl-Heinz Riedle bakiniye amakipe yombi mu myaka yashize.

Borussia Dortmund ni yo yihariye igice cya mbere yabonyemo uburyo umunani, burimo butatu bugana mu izamu, ariko ntiyabasha kububyaza umusaruro.

Bumwe muri bwo ni aho Karim Adeyemi yisanze imbere y’izamu wenyine, amaze gucenga Umunyezamu Thibaut Courtois, ariko Dani Carvajal na Antonio Rüdiger bakiza izamu.

Nyuma y’iminota ibiri, Niclas Füllkrug yateye igiti cy’izamu amaze kunyura mu rihumye ba myugariro ba Real Madrid, ariko umupira uvamo.

Dortmund yungukiraga ku kuba hagati ha Real Madrid hatahuzaga neza, yabonye kandi uburyo bw’ishoti ryatewe na Adeyemi, Courtois abyitwaramo neza. Uyu munyezamu yakuyemo kandi umupira wa Marcel Sabitzer mbere y’uko igice cya mbere kirangira.

Mu minota 45 ya nyuma, Real Madrid yahinduye umukino ndetse itangira kubona uburyo bugana ku izamu mu gihe igice cya mbere cyarangiye itazi uko risa.

Hashize iminota itatu gusa amakipe yombi avuye kuruhuka, Vinícius Júnior yakerewe ikosa, rihanwa na Toni Kroos wateye umupira mwiza, Umunyezamu Kobel awushyira muri koruneri yavuyemo amahirwe ya Dani Carvajal wawushyize ku mutwe, ariko umupira uca hejuru gato.

Dormund yanyuzagamo igasatira, yashoboraga kubona igitego ku mupira watewe na Füllkrug n’umutwe ku munota wa 63, ariko Courtois araryama awukubita ibipfunsi uvamo.

Byasabye gutegereza umunota wa 73, Real Madrid ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Dani Carvajal n’umutwe, ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Toni Kroos.

Nyuma y’iminota 10, iyi kipe yo muri Espagne yatsinze igitego cya kabiri cyinjijwe na Vinícius Júnior ku mupira wavuye kuri Toni Kroos nyuma yo gutakazwa n’abakinnyi ba Dortmund.

Byashoboraga kuba ibindi mu minota itatu ya nyuma ubwo Niclas Füllkrug yatsindaga n’umutwe ku munota wa 87, ariko umusifuzi wo ku ruhande agaragaza ko habayeho kurarira.

Iminota 90 n’itanu y’inyongera, yose yarangiye Real Madrid yatsinze ibitego 2-0, yegukana Igikombe cya UEFA Champions League cya 15, kikaba icya gatandatu mu myaka 11.

Marco Reus wasimbuye Karim Adeyemi ku munota wa 71 na Toni Kroos wasimbuwe na Luka Modric ku munota wa 85, bombi bakinnye umukino wa nyuma mu makipe yabo.

Vinícius Júnior yatsinze igitego cya kabiri cya Real Madrid
Byari ibyishimo ku bakinnyi ba Real Madrid ubwo umukino wari urangiye
Borussia Dortmund ifite igikombe cyo mu 1997, yongeye kubura Champions League nk'uko byagenze mu 2013
Umutoza Carlo Ancelotti asuhuzanya na Edin Terzić utoza Borussia Dortmund
Real Madrid yegukanye Igikombe cya UEFA Champions League ku nshuro ya 15
Ni igikombe cya gatandatu cya UEFA Champions League, Real Madrid yegukanye mu myaka 11 ishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .