Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 8 Gicurasi 2026, ni bwo Real Madrid yatangaje ko yafashe umwanzuro ku kibazo cy’imyitwarire kuri aba bombi binyuze ku wari washinzwe iperereza kuri iki kibazo.
Yavuze ko aba bakinnyi bombi bitabye ubuyobozi bw’ikipe bagasobanura uko ikibazo cyagenze, mbere yo kwicuza, kwemera amakosa bakoze ndetse bakanasabana imbabazi.
Gusa ntibyarangiriye aho kuko ikipe yategetse ko hari ibyo bagomba kubahiriza mu ikipe, ariko “bakanishyura ibihumbi 500 by’Amayero”. Basabye imbabazi abakinnyi, abatoza, ikipe ndetse n’abafana.
Federico Valverde yakomeretse ku mutwe nyuma yo kurwana na mugenzi we Aurélien Tchouaméni, nyuma y’imyitozo y’ikipe yaranzwe no kutumvikana kw’aba bakinnyi bombi.
Fede agomba kumara iminsi iri hagati ya 10 na 14 atagaragara mu kibuga kubera uburwayi.
Real Madrid iri kwitegura umukino w’Umunsi wa 35 wa Shampiyona ya Espagne, aho izahura na FC Barcelone yifuza kuyitwariraho Igikombe, kuko kugeza ubu ifite amanota 88 ikayirusha 11.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!