Imikino Olempike ya 2024 iteganyijwe tariki 26 Nyakanga kugeza 11 Kanama 2024 i Paris mu Bufaransa.
Muri iyi mikino, mu mupira w’amaguru ikinwa n’abatarengeje imyaka 23 ariko hemerwa kongeramo abandi bakinnyi batatu bayirengeje.
Ubwo yari mu kiganiro n’intangazamakuru kibanziriza umukino wa mbere mu y’Igikombe cy’u Burayi urahuza u Bufaransa na Autriche saa 21:00, Mbappé yatangaje ko Real Madrid aheruka kwerekezamo itamwemerera gukina iyi mikino.
Real Madrid yategetse ko umukinnyi wakinnye Igikombe cy’u Burayi atemerewe kuzakina n’Imikino Olempike, ibyo Mbappé avuga ko nawe yumva cyane nubwo yifuzaga kuzafasha igihugu cye muri iyi mikino kizakira.
Yagize ati “Uruhande rw’ikipe (Real Madrid) rurasobanutse. Ndatekereza ko nta zaboneka mu Mikino Olempike. Niko bimeze kandi nanjye ndabyumva. Nzajya mu ikipe nshya muri Nzeri rero ntabwo ari byiza ko natangira gutyo.”
Yakomeje avuga ko azashyigikira iyi kipe areba imikino yayo yose.
Ati “Ndabifuriza amahirwe. Nzareba imikino yose kandi ndizera ko bazegukana umudali wa zahabu.”
Iyi mikino mu mupira w’amaguru izatangira tariki 24 Nyakanga nyuma y’iminsi 10 Igikombe cy’u Burayi kirangiye, izarangire ku ya 9 Kanama mbere y’icyumweru kimwe ngo Shampiyona ya Espagne (La Liga) itangire.
Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa y’Abatarengeje imyaka 23 (ikina Imikino Olempike) itozwa na Thierry Henry wabaye rutahizamu ukomeye w’iki gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!