Les Leopards yageze ku mukino wa nyuma w’iya kamarampaka mpuzamigabane mu yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Iyi mikino izahuza amakipe atandatu yo ku migabane itandukanye, aho RDC na Iraq ziri imbere ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA zizakina umukino wa nyuma gusa.
Ni mu gihe andi makipe ane ari yo Bolivie, Jamaica, Nouvelle-Calédonie na Suriname azakina ahereye muri ½, abiri azitwara neza imwe izahure na RDC indi izisobanure na Iraq izitsinda zijye mu Gikombe cy’Isi.
Muri rusange amakipe 42 niyo amaze kubona itike yo kuzitabira iri rushanwa aho hasigaye atandatu azamenyekana muri Werurwe 2026 ubwo iyi mikino ya kamarampaka izaba irangiye.
Tombola y’uko amakipe azahura muri iyi mikino iteganyijwe ku wa Kane, tariki ya 20 Ugushyingo 2025.
Ni mu gihe, Igikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique kuva tariki ya 11 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!